Image default
Amakuru

Fabrice & Maya bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, basohoye indirimbo yo gushima Imana bise”Nje gushima”

Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana basohoye indirimbo yo gushima Imana, bise ‘Nje Gushima’

Ni abahanzi b’abahanga cyane bakomoka mu gihugu cy’ Uburundi ariko bakaba baba mu Rwanda, bazwi  mu muziki wo mu rusengero nk’imwe muri couple z’abanyempano mu Rwanda.

Indirimbo nshya “nje gushima” basohoye ni indirimbo igizwe n’ amagambo akomeye cyane yo gushima Imana no kuyisingiza agira ati”

Nje gushima vyinshi wakoze mu buzima bwanje, wankuye mu mwiza unshira mu muco, intambuko zanje zose uzihozako amaso, Ijoro n’umutaga, Shimwa Mukiza .

Mwizigirwa mw’ijambo ryose uvuga, Yesu we Ntuhemuka  Uhora uri wawundi.

Mutima wanje shim’ Imana Niy’ ikora -ibikomeye, Mu muriro, no mu mazi iseruk’ikantabara, Mbere naho nobabazwa sinzosenga izindi Mana ,Erega kubaho ni Kristo, No gupfa navyo n’inyungu

Ubusanzwe Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Muremyi w’Isi’. Ni abakirisitu kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ndetse Fabrice ni n’umucuranzi ukomeye muri iri torero.

Aba bavuka mu Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda. Bakunze gutegura umugoroba wo kuramya ubanziriza inama y’iminsi itatu yiswe ‘Over Flow Africa Conference’ itegurwa n’itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda Heavenly Melodies Africa (aha habarizwamo Fabrice na Maya) igamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega.

Umv indirimbo nshya ya Fabrice na Maya

Related posts

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, ngo tujye gutaramira mu gitaramo cya “Family of Singers Choir”

Nyawe Lamberto

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ‘AEBR’ ryimitse umuyobozi mushya Bishop Ndayambaje Elisaphane

Editor

Ese umuramyikazi Mercy Chinwo wamamaye mu ndirimbo ‘’Excess Love’’ ni muntu ki?

Nyawe Lamberto

Leave a Comment