Image default
Imikino

Haruna yagarutse gukina mu Rwanda

Umukinnyi w’umunyarwanda Haruna Niyonzima yagarutse gukina muri shampiyona ya hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon sport avuye mu gihugu cya Libya mu ikipe ya Al Ta’awon Sc yagiyemo avuye mu ikipe ya As Kigali mu kwa mbere 2023.

Uyu mukinnyi kuri uyu wa 16 nyakanga nibwo yatangajwe n’ikipe ya Rayon sport ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yakiriwe kandi ategerejweho ubuhanga n’ubunararibonye azaha abakinnyi bagenzi be n’ikipe muri rusange mu gihe cy’umwaka umwe wasinywe ku masezerano ku mpande zombi.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe hano mu Rwanda nka APR FC,AS Kigali na Rayon sport agarutsemo biravugwa ko ashobora kuzakina ariko anitegura kuzaba umutoza mu myaka iri imbere kuko Ari gushaka impamyabushobozi z’isumbuye nk’umutoza.

Related posts

Ese Dele Ali yaba agarutse mu isi ya ruhago

Mugisha Alpha

Umunyezamu wa mbere wa Nigeria ari mugahinda kubera undi w’umunyarwanda.

Mugisha Alpha

Akandi gahigo kuri Luka Modric

Mugisha Alpha

Leave a Comment