Image default
AmakuruAmatekaIbitaramoIndirimboINKURU WASOMAUbuhamya

Hoziana Choir ya ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya bise “SATANI YARATSINZWE”

Choir Hoziana ibarizwa mu itorero ADEPR Nyarugenge, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo bise “Satani Yaratsinzwe”

Ni indirimbo ikubiyemo amagambo yo gukomera kw’Imana,ubuhangange bwayo, ndetse n’ubutsinzi bwayo. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwako kanya (live Recording) aho amajwi n’ amashusho biba bifatirwa mu gihe kimwe, no mumwanya umwe. amashusho yiyi ndirimbo yatunganyijwe na Musinga Pro, naho amajwi atunganywa na Sammy Pro.

Hoziana ni Choir ikuze, kandi y’ ibigwi kubera ibihangano byayo byagiye bikora ku mitima ya benshi mu bihe bitandukanye. Dusubiye inyuma gato mu mateka yayo, Ifite amateka aturuka mu mwaka wa 1967, muri uyu mwaka nibwo Rev. Kayihura Jacob, yavuye mu Ntara y’Iburengerazuba, ahitwaga Gisenyi Imana imwohereje kuvuga ubutumwa mu Mujyi wa Kigali, agira ikicaro i Gasave ku Gisozi, birangira hanavukiye korali.

Nyuma y’umwaka umwe [mu 1968] Uyu mukozi w’Imana yaje gutangiza itsinda ry’abaririmbyi bagera kuri Batanu barimo umufasha we, abakobwa be babiri n’umuvugabutumwa witwaga Mbuzukongira Gaspard nyuma waje kuba Pasiteri.

Amateka avuga ko iyi Korali yakomeje kwaguka ikorera aha i Gasave, bigeze mu 1978 ikurwamo ebyiri, abari batuye mu gice cya Nyakabanda na Gikondo boherezwa i Nyarugenge, abandi basigara i Gasave mu Murenge wa Gisozi, Akerere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Abasigaye i Gasave nibwo baje kwitwa Korali Gasave, naho abagiye i Nyarugenge mu 1978 nibo baje kwitwa Korali ya Kigali, mu mwaka wa 1980 bahindura izina bitwa Kolari Hoziana.

Mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga jenoside yakorewe Abatutsi, 18 b’iyi korali bayiburiyemo ubuzima, nyuma n’abandi basaga 10 baza kwitaba Imana mu buryo butandukanye ariko ikomeza kwaguka ubu ikaba ifite abaririmbyi 127.

Iyi Korali yagiye ishyira hanze album zitandukanye by’umwihariko muri iki Cyumweru, Ku wa 20 Gashyantare 2020, nibwo yamurikiye abanyamakuru album y’amajwi yabo ya 12 yiswe ’Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu’.

Umva “SATANI YARATSINZWE” ya Choir Hoziana …

Related posts

Fabrice & Maya bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, basohoye indirimbo yo gushima Imana bise”Nje gushima”

Christian Abayisenga

See Muzik yasohoye indirimbo”Remind me(Nyibutsa) atanga umuti urambye wo kuryana seen

Editor

Yavuye muri Grace Room yinjira muri Holy room! Nyuma ya depression Neema Umutesi yagarutse mu muziki

Editor

Leave a Comment