Image default
Imikino

Ibibaye ku Bafaransa bibazwe nde?

Ikipe y’igihugu y’Abafaransa batsinzwe n’abataliyani i Paris bitari byitezwe na benshi mu mukino wabereye kuri Stade y’umugi wa Paris izwi nka Park De Prince kuri uyu wa 06, nzeri aho abafaransa barushijwe biteye impungenge.

Ni umukino watangiye mu masaha ya saa mbiri na mirongo ine n’itanu maze abafaransa batangira babona igitego ku munota wa mbere gitsinzwe na Bradley Barcola kiza kwishyurwa na Federico Dimarco ku munota wa 30, icya kabiri cy’ubutaliyani gitsindwa na Davide Frattesi ku munota wa 50 naho agashinguracumu gashyirwamo na Giacomo Raspadori ku munota wa 74 abafaransa bananirwa kwishyura mu minota yari isigaye y’umukino.

Ibinyamakuru ndetse n’abakurikirana umupira w’Iburayi barahamya ko ari kunanirwa kw’umutoza ku kuba yahagarika abakinnyi bakwiriye mu kibuga, bakanavuga ko hasabwa impinduka zikomeye bitaraba bibi kuri iki gihugu kiri mu bikomeye ku isi muri ruhago.

Related posts

Ibihe bidasanzwe kuri Neymar wari umaze umwaka adakina

Mugisha Alpha

Ruben Amorim yageze i Manchester

Mugisha Alpha

Antony Taylor ahorana udushya

Mugisha Alpha

Leave a Comment