Image default
Amakuru

Ibigo byabaye indashyikirwa mu gufata neza abakozi muri 2024 bigiye guhembwa

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hagiye guhembwa ibigo byafashe neza abakozi babo muburyo butandukanye, Ibi bihembo byitwa People Matters Awards 2024 bikaba biri gutegurwa na People Matters Kigali Rwanda.

Amakuru yibi bihembo yatangajwe na Murenzi Steven watangije akaba anayobora ihuriro rya People matters Kigali Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15/12/2024 I Kigali kuri Home Free Hotel.

Steven yakanguriye abayobozi b’ibigo n’abashinzwe abakozi  kwandikisha ibikorwa byiza kandi biteza imbere abakozi  ibigo byabo byakoze  mu mwaka wa 2024, Kwiyandikisha byatangiye tariki 15/11 bizasozwa tariki 5/12/2024 ahazatangazwa ibigo 3 byatoranyijwe muri buri cyiciro mu byiciro 10 byose biri muri ibi bihembo

Kwiyandikisha no kubindi bisobanuro mwasura  urubuga www.peoplemattersrwanda.rw aho ushobora no kutwandikira kuri email peoplemattersrw@gmail.com cyangwa ugahamagara kuri 0788323565

Irakoze Rachel ukorera ikigo MHub cyita kubuzima bwo mu mutwe yavuze ko bishimiye gushyigikira ibi bihembo kubera ko basanze ababiteguye bararebye kure kuko umukozi wese akeneye kugira ubuzima bwiza bityo bigatuma n’ikigo akorera abasha kugikorera neza kigatera imbere

Ibirori nyirizina byo gutanga ibihembo bizaba kuwa Gatanu tariki 20/12/2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Four Points By Sheraton Kigali.

Ibigo bizatsinda bizahembwa ibihembo birushaho gutuma abakozi babyo bamererwa neza bityo bakarushaho gutanga umusaruro mwiza utuma ibigo bakorera bitera imbere harimo, mu bihembo harimo ibikoresho,amakarita yo guhaha mu masoko akomeye,kuruhuka mu mahoteli no gusura ahantu nyaburanga hatatse igihugu, guhabwa amahugurwa ku bakozi n’ibindi byinshi.

Related posts

Copa America mu isura itungurana buri gihe

Mugisha Alpha

Ni Indirimbo y’ibihe Byose! Umuramyi Uwase Celine, Yashize hanze amashusho y’ Indirimbo “GARUKIRA AHO”

Nyawe Lamberto

Apotre Mignonne yashimye Ubuntu bw’Imana bwamwemereye kuba umushumba avuka kubabyeyi babyaranye ntabukwe bwemewe n’amategeko akaza kumenya papa we kumyaka 33

Christian Abayisenga

Leave a Comment