Image default
Imikino

Ibihe bidasanzwe kuri Neymar wari umaze umwaka adakina

Kabuhariwe ukomoka muri Brazil Neymar Junior dos Santos w’imyaka 32 ukinira ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yerekejemo mu mpeshyi y’umwaka ushize aturutse mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa, akaba yongeye kugaragara mu kibuga nyuma y’umwaka urenga adakina kubera ikibazo cy’imvune.

Kuri uyu wa 20, ukwakira mu mukino ikipe ya Al Hilal ikinamo Neymar yahuragamo n’ikipe ya Al Ain yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu bikarangira ikipe ikinamo Neymar itsinze ibitego  bitanu kuri bine aho Neymar yaje kwinjira mu kibuga asimbuye gapiteni w’iyi kipe akaba na gapiteni w’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia Sarem Al-Dawsari ku munota wa 77 agaragarizwa ibyishimo byinshi na bagenzi be bishimira ko agarutse mu kibuga nyuma y’igihe kinini yari amaze mu mvune.

Neymar ubwo yavunikaga imvune yari amaranye umwaka.

Neymar waherukaga mu kibuga ku italiki ya 17,ukwakira 2023 akinira igihugu cye cya Brazil mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 yagaragaye aseka ubona ko yishimiye kwongera gukina umukino ahamya ko umurutira ibindi bintu yakora mu buzima bwe.

Related posts

Ko basezeye barasimbuzwa ba nde

Mugisha Alpha

Kwizera Jojea azanye inkuru nziza mu mavubi

Mugisha Alpha

Umukinnyi wa Real Madrid n’umukunzi we biyeguriye Imana

Mugisha Alpha

Leave a Comment