Image default
Imikino

Ibyo wamenya ku munyafurika rukumbi washyizwe mu bahatanira Balloon D’Or

Urutonde rw’abakinnyi 30 batahatanira Balloon D’Or rwasohotse kuri uyu wa 04,nzeri rwerekanye ko umukinnyi ukina asatira aca ku mpande ukomoka muri Nigeria w’imyaka 26 ariwe Ademola Lookman Alajade Alade Aylola ukinira ikipe ya Atalanta  yo mu Butaliyani, kuri ubu ariwe mukinnyi ukinira igihugu cyo kumugabane wa Afurika uri mu bahatanira umupira wa zahabu uzwi nka Ballon D’Or.

Uyu musore yavukiye mu gihugu cy’ubwongereza mu gace ka Wandsworth ku babyeyi bose b’abanya Nigeria, amashuri ye yo mu buto yayize mu Bwongereza Aho yakuriye anatangirira kwiga umupira mu Bwongereza mu ikipe y’abato ya Waterloo FC mu mwaka wa 2008 ubwo ayari afite imyaka 11 gusa, yaje kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Charlton Athletics mu mwaka wa 2013 ku myaka 16 arinaho yaje gutangirira gukina nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2015 ubwo iyi kipe yamuhaye amahirwe mu mikino y’ikiciro cya kabiri (championship), nyuma uyu musore yerekeje mu ikipe ya Everton mu mwaka wa 2017, Leipzig mu mwaka wa 2019 imutiza mu makipe nka Fulham na Leicester yavuyemo mu mwaka wa 2022 yerekeza muri Atalanta arimo kuri uyu munsi.

Lookman nyuma yo gutsinda ibitego bitatu agafasha Atalanta kwegukana Europa league.

Uyu munyafurika rukumbi uri mu bahatanira Balloon D’Or abigezeho nyuma y’umwaka w’imikino udasanzwe wa 2023/2024 yagize aho yafashije ikipe ye kuza ku mwanya wa kane muri shampiyona aho yayitsindiye ibitego 11, afasha iyi kipe gutwara igikombe cya UEFA Europa league aho yatsinze ibitego bitanu harimo bitatu yatsindiye ku mukino wanyuma batsinzemo Bayer Leverkusen, uyu musore kandi yari no mu beza bafashije igihugu cye cya Nigeria kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika gishize ibi byombi bimugira mwiza kurusha bagenzi be b’abanyafurika.

Related posts

Haruna yagarutse gukina mu Rwanda

Mugisha Alpha

Impinduka muri Manchester United

Mugisha Alpha

Julian Alvarez akomereje ubuzima muri La Liga

Mugisha Alpha

Leave a Comment