Umugabo ukomoka mu gihugu cya Brazil Eduardo Cèsar Daud Gaspar uzwi nka Edu Gaspar w’imyaka 46 wari ushinzwe ibikorwa bya siporo mu ikipe ya Arsenal yatangaje ko azatandukana nayo ku mpera y’uyu mwaka w’imikino.
Uyu mugabo wakiniye amakipe nka Arsenal, Corinthians y’iwabo muri Brazil na Valencia yo muri Esipanye mu myaka cumi n’ibiri yamaze nk’umukinnyi ukina hagati mu kibuga, yaje guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa bya siporo muri Arsenal mu mwaka wa 2019 mbere gato y’uko umutoza w’iyi kipe Mikel Arteta aza amukurikiye bagafatanya kubaka iyi kipe bahereye mu mizi ariko uruhare n’ibyemezo binini byafatwaga na Edu Gaspar ari nawe wagize uruhare mu kuza Kwa bamwe mu bakinnyi iyi kipe iri kwifashisha kuri ubu.
Edu Gaspar yibukirwa kandi kuba yarafashije umutoza Mikel Arteta kutirukanwa ubwo iyi kipe yari iri gutanga umusaruro mubi cyane mu mwaka wa 2020 aho yavugaga ko amubonamo ikizere kandi ko yabonaga ikibazo atari umutoza mubi ahubwo bafite kumwihanganira ahahabwa igihe bitumye imaze imyaka ibiri yitabira imikino yo ku mugabane w’Iburayi itaherukagamo.