Iki giterane ngarukamwaka cyateguwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Eglise Vivante kabuga ryitwa TRUE VINE WORSHIP TEAM rifatanyije n’itorero Eglise Vivante Kabuga
Aganira n’ikinyamakuru HolyRwanda.com,Ndayishimiye Celestin Umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Eglise Vivante kabuga True Vine Worship Team yavuze ko intego yiki giterane ari ukongera kugarura ububyutse mu mitima y’abanyarwanda bakarabagirana nkuko izina ry’igiterane rivuga
Kuri iyi nshuro muri iki giterane hatumiwemo abakozi b’Imana barimo Bishop Gataha Straton, Faith Kivuye n’Abashumba ba Eglise Vivante Kabuga Bishop Deo Gashagaza na Pastor Christine
Hatumiwe kandi n’abaramyi barimo Gaby Kamanzi,Christian Irimbere na Worship Team Vivante Rebero
İki giterane kizabera kuri Eglise Vivante ya Kabuga,kizamara iminsi 3 kuva kuwa 5 tariki 16 Kanama 2024,kuwa 6 no kucyumweru, Aho kizajya kiba buri munsi kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (5pm) kugeza saa mbiri z’umugoroba (8pm)
Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu kubatazabasha kugera kuri Eglise Vivante Kabuga aho kizabera bashobora kugikurikira live kuri youtube channel ya TRUE Vine Worship Team
Ndayishimiye Celestin Umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Eglise Vivante kabuga yatumiye abantu bose ngo bazaze bumve ibyo Imana yabateguriye.