Image default
Imikino

Imikino 35 isigaye ya shampiyona y’abongereza ikipe ya Manchester City irayimara ihangayitse.

Ikipe ya Manchester City nyuma y’umukino yahuriyemo na Arsenal mu mpera y’icyumweru gishize aho izi kipe zombi zanganyije, ikipe ya Man city yaje kuhaburira umukinnyi wayo ukomeye ubwo yasohorwaga mu kibuga mu ntangiriro z’umukino ubwo yavunikaga ari nayo mpamvu umutoza Pep Guardiola yatangaje ku mvune y’uyu musore.

Umutoza Pep Guardiola yatangaje ko imvune y’umwe mu bakinnyi be b’inkingi za mwamba Rodrigo Hernandez Cascante ukomoka muri Esipanye ikomeye ndetse izamumaza hanze igihe kinini bizatuma atagaruka mu kibuga mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025 urangira, yakomeje avuga ko uyu musore yabazwe mu ivi aho yababaye mu magufwa y’imbere agatana avuga ko uyu mukinnyi yababaye bikomeye.

Uyu musore nyuma yo kuvunika ku mukino wa mbere yari abanjemo muri uyu mwaka w’imikino kuko yari yaravanye akandi kabazo k’imvune mu mikino y’igikombe cy’uburayi arizeza abafana b’ikipe ye ko azagaruka ari mwiza kandi akomeye kurushaho.

Related posts

Kwizera Jojea azanye inkuru nziza mu mavubi

Mugisha Alpha

Petros koukuras wahoze atoza kiyovu arahamya ko yazamuye urwego

Mugisha Alpha

Umutoza wa APR FC Yatangaje uko biteguye umukino uzabahuza na Police FC

Mugisha Alpha

Leave a Comment