Image default
Amakuru

Imiryango 100 itishoboye igiye guhabwa mutuelle de sante na Kwizera Charity Foundation

Abana bo mu miryango ikennye bafashwa na Kwizera Charity Foundation

Ni igikorwa kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2024 mu mujyi wa Kigali-Kacyiru ahazwi nko kuri Solace ministries guhera saa tatu za mugitondo kugera saa saba.

Eric Kwizera Umuyobozi wiyi foundation yabwiye ikinyamakuru HolyRwanda.com ko iki gikorwa cyo kwita kubuzima bwaba bana n\imiryango yabo babaha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante) kiri mubindi bakora byo gufasha abana batishoboye babasubiza ibyiringiro n’icyizere cy’ejo hazaza aho babigisha ijambo ry’Imana,bakabasubiza mu ishuri ndetse bagakora n’ibikorwa bifasha aba bana kwidagadura kuko abana bakunda kwishima binyuze mu myidagaduro.

Eric Kwizera watangije Kwizera Charity Foundation

 Aho yanasabye abantu bose ko babashyigikira muri ibi bikorwa byo gufasha abana baturuka mu miryango ikennye kugirango ikibazo cy’amikoro cyangwa kudakurikiranwa ntikigatume bava mu ishuri cyangwa ngo bitume babona ko nta ejo hazaza bafite bitewe nuko ubuzima barimo bubagoye.

Abana bari kwiga uko bakora udukomo bambara

Kwizera charity foundation yatangiye muri Covid-19, ubwo Kwizera wari warafashijwe n’umuryango ufasha abana batishoboye ukabagobotora mu ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu (Compassion International) yagira ga  umutwaro cyane ubwo ubuzima bwari bugoranye muri icyo gihe abona abana benshi aho yari atuye bagiye bareka ishuri burundu yiyemeza kubasha ariko nawe yarakirimo yiga muwa 3 muri AUCA gusa yigaga anakora, yumvise agize umutwaro wo kubasubiza ku ishuri kuko yabonaga akamaro k’ishuri. yatangiye yegeranya bakeya abigisha Ijambo ry’imana, Icyongereza, kubyina, gushushanya n’ibindi abana bakunda birimo n’imikino. nibwo yatangiye kwegera inshuti ze nabo bakoranaga ababwira ko bakwiriye gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye bavuye mu mashuri kubera kubura ubushobozi no kudakurikiranwa  bagasubira mu ishuri, nuko bose bagenda basubira mu ishuri gutyo.

Abana bagaburirwa mafunguro kuri Noheli

Related posts

Ibigo byabaye indashyikirwa mu gufata neza abakozi muri 2024 bigiye guhembwa

Christian Abayisenga

Rev Pst Dr Antione Rutayisire yageze muri Canada aho bagiye kumara amasaha 8 baramya bakanahimbaza Imana

Christian Abayisenga

Imvamutima za Mabosi ! Dufitimana Yujuje Miriyoni Eshatu,ateguza igitaramo

Nyawe Lamberto

Leave a Comment