Image default
Imikino

Impano ya Arsenal yahageze

Ikipe ya Arsenal ikina ikiciro cya mbere mu bwongereza imaze iminsi yumvikanye n’umukinnyi ukomoka mu Butaliyani ubu akaba  ari mu miryango yinjira muri iyi kipe.

Nyuma y’uko Umutaliyani w’imyaka makumyabiri n’ibiri Riccardo Calafiori yumvikanye n’ikipe ya Arsenal ko azayerekezamo bakaba barumvikanye ku birebana n’ibyo umukinnyi azakenera harimo imishahara n’uduhimbazamusyi ahazabwa muri iyi kipe hakaba hari gategerejwe ko ikipe ye ya Bologna yo mu Butaliyani yumvikana na Arsenal ku mafaranga azatangwaho.

Ibitangazamakuru byo ku mugabane w’iburayi kuri uyu mugoroba wo kuwa 20,nyakanga byatangaje ko amakipe yombi yumvikanye ko Arsenal izatanga miliyoni 40 z’amayero zizongerwaho izindi eshanu ,uyu mukinnyi akaba agiye kuba uwa mbere usinyiye Arsenal muri iri gura n’igurisha.

Related posts

Mbappe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Madrid

Mugisha Alpha

Umuramyi Nkomezi Alexis yongeye kuvuga ukwera kw’Imana mu ndirimbo nshya yitwa Ur’Uwera

Editor

Amakipe APR FC na Police FC zatomboye mu mikino zizahagarariramo igihugu ku mugabane wa Afurika

Mugisha Alpha

Leave a Comment