Image default
Amakuru

Insengero zitujuje ibisabwa zikomeje gufungwa mukarere ka Musanze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ho mu ntara y’amajyaruguru, bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwemeje budashidikanya ko bwafunze insengero zigera ku 185 zitubahirije cyangwa ngo zuzuze  ibisabwa muri 317 zose zibarizwa muri aka Karere.

Ibi byaturutse ku bugenzuzi budasanzwe bwakozwe na RGB, aho barebaga niba ahasengerwa hujuje ibisabwa birimo Insengero zubatswe inyubako zazo ntizuzure,kutagira imirindankuba,ubwiherero butujuje ibyangombwa,abayobozi batize cyangwa badafite ubumenyi mu bya Tewolojiya,kutagira Sound Proof,Parking,ibigega bifata amazi,ubukarabiro ndetse n’izifite umwanda

Ni Nyuma y’ubwo bugenzuzi bugikomeje, insengero 282 muri 317 zibarizwa mu Karere ka Musanze nizo zagenzuwe, 185 hafatwa umwanzuro wuko zaba zifunze kugira ngo zuzuze ibisabwa zongere gukomorerwa..Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ariwe Kayiranga Thèobald yemeje aya makuru, avuga ko ubugenzuzi bugikomeje kandi ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw’abahasengera nk’uko amabwiriza ya RGB yamenyeshejwe amadini n’amatorero abiteganya.

Aganira n’ itangazamakuru yagize ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu, ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi kuko umuntu ujya kwigisha abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.” Yakomeje at“Ntitwakwirengagiza ko hari n’abandi baba basengera ku misozi bagiye mu buvumo ahantu badashobora kujyamo ariko kubera ko yizera ko agiye gusenga akajyamo kandi ashobora guhuriramo n’ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga, ibyo byose nibyo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye nabyo aho habe hafungwa.”

Kayiranga yakomeje agira inama abakirisitu yo kujya bagira ubushishozi ku nyigisho bahabwa n’abazibaha ariko bagaharanira no gusengera ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Matabaro Mporana Jonas ni Umuyobozi w’Itorero Evangelical Restoration Church rya Musanze akaba n’umujyanama mu Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko insengero zikwiye kuzuza ibisabwa ariko ko hakwiye kubaho umwihariko w’abantu kuko ibisabwa mu mijyi biba bidashobora guhura n’ibyo mu byaro kubera imiterere n’ubushobozi.

Mu bindi abantu bagomba kwitondera cyane ndetse bakanagendera kure ni abantu bajya gusengera mu buvumo(Caves) n’abandi bajya gusengera aho bita mu butayu,munsi y’ibiti,ku misozi n’ahandi hatemewe. Biteganyijwe ko urusengero rwose rumaze gufungwa ruhita ruhabwa ibaruwa igaragaza ko rufunzwe ndetse bikamenyeshwa n’inzego z’ubuyobozi kugera ku rwego rw’umudugudu.

Related posts

Israel Mbonyi yanyuze kuri Meddy, aza ku mwanya wa mbere mu gukurikirwa na benshi kuri YouTube

Nyawe Lamberto

Umuhanzi Yvan Driver yahaye Perezida Paul Kagame impano 2 mugihe cyo kumwamamaza ku mwanya wa perezida

Editor

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Don Freddy ari mu mashimwe nyuma yo kwitabira Swahili Festival yahuriyemo na Mboso na Rayvanny

Editor

Leave a Comment