Israel Mbonyi ufatwa nk’umwe mubahanzi ba mbere bakunzwe mu Rwanda akaba afite n’indirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo nka Nina Siri ni zindi nyinshi, abinyujije kuri instagram ye yasangije abamukurikira amafoto abiri amugaragaza yagiye kwamamaza Perezida Paul Kagame uri kwiyamamririza kongera kuyobora u Rwanda mu matora ya perezida azaba tariki 15/7/2024 anasaba abamukurikira kuzatora kugipfunsi ikimenyetso kiranga perezida Paul Kagame umukandida w’ishyaka rya FPR Inkotanyi
Uyu muramyi ni umwe mubyamamare Imana yahaye igikundiro muri rubanda rugaragaje ko rushyigikiye perezida Paul Kagame mu matora kubera ibikorwa byiza yakoze mu gihe amaze ayobora u Rwanda aho bamwe bamwita impano Imana yahaye u Rwanda n’abanyarwanda.