Image default
AmakuruAmatekaIbitaramoImpamba y'ubuzimaIndirimboINKURU WASOMAInyigishoUbuzima

Israel Mbonyi yanyuze kuri Meddy, aza ku mwanya wa mbere mu gukurikirwa na benshi kuri YouTube

Umuramyi wigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda Israel Mbonyi, ubu niwe muhanzi wa mbere ukurikirwa n’ abantu benshi ku ruguba rwa youtube, nyuma yuko aciye kuri Meddy warusanzwe ayoboye abandi kuri uru rutonde nk’ umuhanzi wa mbere.

Ibi bibaye Nyuma yuko Meddy ariwe warumaze igihe kinini yicaye kuruyu mwanya, bitewe n’ ibihangano bye byakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye, ubu Meddy nawe abarirwa mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko hadaciye igihe kinini atangaje ko uzima bwe bwose yabweguriye Yesu Kristo, kandi ashyize akadomo ku gukora indirimbo za Secular.

Meddy, yahindutse icyaremwe gishya

Imibare igaragaza ko umuhanzi Israel Mbonyi akurikirwa n’abarenga Miliyoni imwe n’ibihumbi maganane na mirongo ine  (1.44 ku muyoboro we wa Youtube) ni umuyoboro yavunguye mu mwaka wa 2012, akaba amaze gushyiraho ibihangano 67, birimo indirimbo zigize Album ye, ibitaramo yagiye akora mu bihe bitandukanye n’ibindi. Ibi byose bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 268.

Mbonyi atangaza ko kuba ageze ku mwanya wa mbere, byatewe nuko kuri ubu yashyize imbere mu gukora ibihangano bye bikozwe mu rurimi rw’ igiswahili, dore n’imibare igaragaza uyu muramyi akurikirwa n’ abanyakenya benshi ugereranyije n’ ibindi bihugu byo mukarere.

Imibare y’ abamukurikira, yariyongereye kubera gukora indirimbo zo mu Giswahili

Kugeza ubu, Meddy yageze ku mwanya wa Kabiri aho akurikirwa n’abantu barenga Miliyoni imwe n’ ibihumbi maganane na mirongo itatu 1.43. ku muyoboro we wa  Youtube yawufunguye ku wa 17 Gicurasi mu mwaka wa 2013.

Gusa nubwo aruko bimeze, imibare igaragaza ko Meddy akiyoboye ku bantu barebye ibihangano bye(Views),  dore ko Ibihangano bya Israel Mbonyi bimaze kurebwa n’abantu 268,680,303, ni mu gihe Meddy bimaze kurebwa n’abantu 284,341,593. Bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’abantu 240,248,710. Bisobanuye ko ibihangano bya Meddy byarebwe n’umubare munini kuruta ibya Israel Mbonyi.

Umuhanzi Meddy  indirimbo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro, ikaba imaze amezi icyenda, ni mu gihe Israel Mbonyi aherutse gusohora indirimbo ‘Kaa Nani’, yasohotse ku wa 2 Ukwakira 2024.

Kugeza ubu Meddy ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Canada bizaba mu Ukuboza 2024, ndetse no muri Gashyantare 2025. Ni mu gihe Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Tanzania, muri Afurika y’Epfo n’ahandi.

Umva ‘NIyo Ndirimbo’ ya Meddy na Adrien misigaro…

Umva’Kaa Nami’ ya Israel Mbonyi…

Related posts

Akaliza Shimwa Gaella umwana muto ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera gukunda Israel Mbonyi no gufashwa n’indirimbo ze yasubiyemo indirimbo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi

Nyawe Lamberto

Intumwa Dr Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple ku Isi, yatumiye abantu mu giterane cy’Ububyutse cyitwa Africa Haguruka, uyu mwaka hazizihirizwamo isabukuru y’imyaka 25

Nyawe Lamberto

Nyuma y’ubuzima busharira,Ev.Eliane yagarutse mu muziki atangirana ndirimbo” Ibihamya” yanyeganyeje  Aline Gahongayire

Editor

Leave a Comment