Image default
Ibitaramo

Josh Ishimwe, Grace,Rene Na Tracy Bagiye Guhurira Mu Gitaramo Cyateguwe N’abana Ba Apotre Rwandamura

Iki Gitaramo Cyateguwe Na Ucc Niboye Worship Team Abaramyi Batozwa Na Apotre Charles Rwandamura,Kikaba Cyitwa Genesis Live Recording Concert Kizaba Tariki 9 Kamena 2024 Aho Kizitabirwa N’abaramyi Bakunzwe Barimo Josh Ishimwe, Rene&Tracy Na Grace Nyinawumuntu N’abandi Benshi.

Couple ya Rene Patrick na Tracy bamwe mu baramyi bazaririmba muri iki gitaramo

Ucc Niboye Worship Team Ni Itsinda Ry’abaramyi Rikorera Umurimo W’imana Mu Itorero Rya United Christian Church Riyobowe Na Apotre Charles Rwandamura, Iri Tsinda Ni Itsinda Ririmo Abaririmbyi Babahanga Kandi Rigira Indirimbo Nziza Zihembura Imitima.

Josh ishimwe nawe azaririmba muri iki gitaramo

Iki Gitaramo Kizabera Ku Cyicaro Gikuru Cy’itorero Ucc Kiri Kicukiro Niboye, Tariki 9 Kamena 2024 Guhera I Saa Cyenda Aho Kwinjira Ari Ubuntu.

Grace Nyinawumuntu usanzwe ari umukristo wa UCC Niboye nawe azaririmba muri iki gitaramo

Nkuko Ubuyobozi Bwa Ucc  Niboye Worship Team Bwabitangarije Holyrwanda.Com, Muri Iki Gitaramo Bazifatanya N’abaramyi Bakunzwe Nka Josh Ishimwe, Umuryango Wa Rene Na Tracy,Grace Nyinawumuntu,Worship Team Ucc Gikondo, Imigezi Y’ubugingo Choir,Blessed Choir,Planet Shakers,Blessed Generation.

Related posts

Haracyari ibyiringiro,Yakomoje ku kintu kimutera ubwoba!!Bonke Bihozagara mu ndirimbo “Ntahinduka”!

Editor

Umuramyi Elie Bahati, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise”NISEME NINI BABA”ASANTE” Ikubiyemo amagambo yo gushima Imana.

Nyawe Lamberto

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Nyawe Lamberto

Leave a Comment