Image default
Imikino

Julian Alvarez akomereje ubuzima muri La Liga

Umunya Argentina w’imyaka 24 wari umukinnyi w’ikipe ya Manchester city n’igihugu cye cya Argentina ubu byamaze kwemezwa ko yerekeje mu yindi kipe ikomeye mu gihugu cya Esipanye mu murwa mukuru.

Nk’uko ibinyamakuru bikomeye k’umugabane w’uburayi byatangaje ko uyu mukinnyi yemereye ikipe ya Atletico Madrid yo muri Esipanye kuyerekezamo ndetse n’ikipe zombi zikaba zumvikanye ko uyu musore yakwerekeza muri Atletico ava muri Manchester city afitemo ibikombe bitandukanye harimo shampiyona y’abongereza inshuro ebyiri, UEFA champions league imwe,UEFA super cup,FA cup, uyu musore wanafashije ikipe ye y’igihugu kwegukana igikombe cy’isi cya 2022 byaje kugaragara ko atishimira kwicazwa muri Man city ikaba ari nayo mpamvu yemeye kugenda amasezerano ye atararangira.

Uyu musore waguzwe amafaranga asaga miriyoni 95 z’amayero ku masezerano y’imyaka itanu,biravugwa ko yakomeje kuganirizwa n’umutoza wa Atletico Madrid Diego Simeone baturuka mu gihugu kimwe cya Argentina amubwira ko amufitiye umwanya wo gukina uhagije kandi azaba agenderwaho mu busatirizi bw’iyi kipe.

Related posts

Tonali mu nzira zigaruka mu kibuga

Mugisha Alpha

Service za Lautaro zikomeje kunyura Inter Milan

Mugisha Alpha

Icyihishe inyuma y’igenda ry’inkingi ya mwamba mu gukomera kwa Arsenal tubona ubu.

Mugisha Alpha

Leave a Comment