Image default
Amakuru

Kinyinya: Hatashywe iriba rya Ngaruyinka ryubatswe n’itorero rya Foursquare,abana ntibagikererwa ishuli

Abaturage batuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya umudugudu wa Rwankuba bakomeje gushimira itorero rya CityLight Foursquare church ryabubakiye iriba bagereranya n’irya yakobo.Iri vomero  rigizwe na robine 4 rikaba ryarakuyeho ingumi n’imigeri abaturage bateranaga baje kuboma ku itiyo imwe bari bafite nk’uko babitangarije holy room ku munsi wo gutaha ku mugaragaro iri riba.

Hari ku munsi w’umuganda wo Kuwa  27 Kanama 2024 ubwo Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bwifatanyaga  n’itorero rya CityLight Foursquare Church mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iriba rya Ngaruyinka riherereye mu mu karere ka Gasabo ,umurenge wa Kinyinya umudugudu wa Rwankuba.

Ni igikorwa  cyitabiriwe n’inzego zirimo  urw’umutekano mu murenge wa Kinyinya ,abahagarariye utugari Ndetse n’imidugudu ibarizwa mu murenge wa Kinyinya.

Abaturage bitabiriye umuganda rusange Ndetse n’igikorwa cyo gutaha ivomero rya Ngaruyinka  baganiriye na Holyrwanda bahurije ku kuba Iri riba rigizwe n’amatiyo y’amazi 4 ryaje rikenewe doreko Ari iriba ryubatse bahuriza ku kuba ryubatse neza,ryubatse mu buryo bugezweho,rikaba ryarubakishijwe na engineer ubifitiye ubumenyi n’ubushobozi bigatanga ikizere ko rizaramba.

Bwana Ndikubwimana Remy umuzamu mu gishanga cya Ngaruyinka ubwo yaganiraga na holyrwanda Yagize ati”iri riba ryakemuye ikibazo cy’umuvundo doreko hahoze itiyo y’amazi 1.Yavuzeko abaturage bajyaga barwanira kuri iyo tiyo ariko kuri ubu bikaba byarakemutse.Yongeyeho ko iri riba ryakemuye ikibazo cy’abanyeshuri bakererwaga amashuri kubera umuvundo.

Undi mubyeyi ufite abana 3 b’abanyeshuli  wanze kwivuga amazina yavuzeko iri riba ryafashije abaturage badafite amazi mu ngo kubona amazi meza.Yunzemo ko n’abafite amazi batuye mu bice  bya Kagugu,Batsinda na Camp Zayire iyo amazi yabuze biborohera kubona Aho bavoma.Ikindi,Yavuzeko mbere y’uko iri riba ryubakwa harubwo abana be bazaga kuvoma ku gatiyo gatoya Kari gahari ariko bagataha batavomye,hakaba ubwo bakubitwa cyangwa se bagakererwa ishuri gusa kuri ubu akaba avuga ko iri vomero ryabikemuye.

Umuvugizi  wa Foursquare church mu Rwanda  Bishop Prof  Dr Fidele Masengo yavuzeko igitekerezo cyo kubaka iri riba cyaje nyuma yo kumenya ko aka gace gafite ikibazo cy’amazi babifashijwe n’umuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya.Yavuzeko nyuma yo gusura aka gace bagasanga abaturage bavoma mu byondo doreko bari bafite itiyo imwe gusa.Abajijwe agaciro k’iri riba  rizajya rivomerwaho abantu barenga 3000,yirinze kugaragaza umubare avuga ko Ari muri za miriyoni.

Uyu Mushumba akaba  yasabye abaturage gufata neza Aya mazi.

Umunyamahanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Bwana Havuguziga Charles yashimye byimazeyo itorero rya CityLight Foursquare Church kubw’igikorwa ryakoze cyo kwegereza abaturage amazi.Yabwiye abitabiye umuganda ko umusozi wa Rwankuba ugiye guhinduka I Yerusalemu.Yavuzeko umuyobozi w’itirero rya Foursquare Ari umwuka w’Imana wamuyoboye I Rwankuba .

Nyuma yo gutaha iri riba,hakurukiyeho inama n’abaturage bitabiriye umuganda.Bishop Prof  Dr Fidele Masengo yafashe umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana.Yifashishije yohana 4:6 akaba yasobanuye akamaro k’amazi.Yavuzeko iri Ari iriba ry’amazi amara inyota yongeraho ko Kristo ariwe soko imara inyota nk’uko yabibwiye umusamariya Asaba abitabiriye uyu muganda kwizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza bakazahabwa mwuka wera .Nyuma y’iri jambo abantu bagera kuri 5 bakiriye agakiza .Nyuma yo kwakira agakiza,uyu Mushumba akaba yemereye imiryango yabo kwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza.

Uretse iri vomero itorero rya CityLight four square riritegura  gutaha ivomo rya Kamonyi riherereye ku ruyenzi hafi y’isoko rya  Kamuhanda.

Related posts

Apotre Mignonne yashimye Ubuntu bw’Imana bwamwemereye kuba umushumba avuka kubabyeyi babyaranye ntabukwe bwemewe n’amategeko akaza kumenya papa we kumyaka 33

Christian Abayisenga

Imvamutima za Mabosi ! Dufitimana Yujuje Miriyoni Eshatu,ateguza igitaramo

Nyawe Lamberto

Nduwamungu Pauline warokotse Jenoside uherutse kwicwa urw’agashinyaguro yashyinguwe

Nyawe Lamberto

Leave a Comment