Image default
AmakuruAmatekaIbitaramoImpamba y'ubuzimaIndirimboINKURU WASOMAInyigishoUbuzima

Korali ‘El Bethel’ ya ADEPR Kacyiru, igiye gukora igiterane kidasanzwe yise “Tehillah Live Concert”

Korali El Bethel, ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Kimihurura Umudugudu wa Kacyiru, igiye gukora igitaramo cy’ umwimerere kidasanzwe, yise”Tehillah Live Concert”

Ni igiterane gifite insanganyamatsiko iboneke muri Bibiliya, mu gitabo 1 Ingoma 29:3, hagira hati “Kandi rero ku bw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’Imana yanjye busage ku byo natunganirije inzu yera byose.”

Iki giterane kizamara iminsi ibiri, kuko kizatangita kuva taliki ya 09-10 Ugushyingo 2024, kizanyuzwamo amashimwe yaranze urugendo rw’iyi korali mu myaka imaze kuva itangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. mu bigisha bazigisha muri iki gitaramo, harimo Pastor Desire Habyarimana na Ev. Claude Rudasingwa.

Mu gihe Korali Simuruna na Korali Naiothi, zizafatanya na Korali El Behtel guhimbaza Imana, no gutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Ubuyobozi bw’iyi korali bwasobabuye ko mu gitaramo cy’ubushize habonetse umusaruro urimo abantu benshi bihannye ibyaha.

Perezida wa Korali El Behtel, Habyarimana Paul, yavuze ko bagamije gutanga inyigisho za Bilibiliya, kandi ko igitaramo cy’uyu mwaka gifite umwihariko n’intego yo kuzana abanyabyaha kuri Kristo, bakizera umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Yagaragaje kandi ko bifuza ko ibyo bemera n’ibyo bizera bakabinyuza mu ndirimbo bikwiye ko n’abandi babyumva batyo, bakajya banabyizera.

El Bethel Choir yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata, 1994.

Ikaba Yaratangijwe n’ababyeyi 8 igenda ikura kugeza ubwo bageze ku baririmbyi 110. Mu mwaka wa 2016 ni bwo bashyize hanze Album ya mbere y’amashusho.

Ubusanzwe ijambo “Tehillah” rikomoka mu rurimi rw’ igiheburayo bivuze ‘Icyubahiro’ no Gushima’

Related posts

Korali Edi yo muri Diyoseze ya Shyogwe y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda yashyize hanze  indi ndirimbo nshya yitwa “Mumuririmbire “. Igihe uyumva, uraba wumva Zaburi ya 98

Editor

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Nyawe Lamberto

Ababwirizabutumwa choir yateguje umunezero mu gitaramo cy’amateka”urakomeye MEGA concert

Editor

Leave a Comment