Korali Goshen, ni itsinda rigari ry’ abaririmbyibabarizwa mu itorero rya ADEPR Kibagabaga, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya ho mu mujyi wa Kigali.
Iyi Korari yateguriye abakunzi bayo, igiteranegikomeye gifite insanganyamatsiko igira iti’’NIMUZE TWUBAKE.’’ni igiterane kizahuriramoabahanzi n’ abavugabutumwa bamaze kugiraamazina aremereye hano mu Rwanda mu gisata cy’ iyobokamana.
Mu bahanzi bakuru bazitabira iki giterane harimoAlex Dusabe, nawe ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, wamamaye cyane mu ndirimboUmuyoboro,ibitambo, Zaburi 23 nizindi… nyinshi. Ntabwo ari Korali Kigagabaga gusa izaba ihari, kukohazaba hari na Korali Bamaso ya ADEPR Kiyovi, Paruwase ya Muhima. Umuvugabutumwa bwiza bwaYesu Kristo uzwi nka PETER, ni umwe mubashyitsibakuru bazitabira iki giterane, Pasitori Claude Rudasigwa,Umuvugabutumwa JAKI nabandi…
Iki giterane kizamara iminsi itatu, kuko kizatangirataliki ya 19 nyakanga kirangire ku ya 21 uyu mwaka.Ibi bivuze ko azaba ari kuwa Gatanu, kuwaGatandatu no ku Cyumweru.
Choir Kibagabaga ya Adepr Kigagabaga imazekumenyekana cyane mu ndirimbo nyinshizitandukanye harimo nka; Uhoraho,Amaraso,Kwirembo. na NAMANI imazekurebwa n’abarenga ibihumbi 200, k’urubuga rwaborwa YouTube, nizindi…