Image default
AmakuruAmatekaIbitaramoIndirimboINKURU WASOMAKwamamazaUbuhamya

Korali Jehovah Jireh ya ULK yashyize hanze amashusho y’indirimbo “IMPAMVU YO KURIRIMBA”

Korali Jehovah Jireh ya ULK ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gasave mu mujyi wa kigali, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo bise “IMPAMVU YO KURIRIMBA” Ikaba indirimbo ikubiyemo amagambo yo gushima Imana ku neza n’imbabazi yagiriye abari mu isi, ibi bikaba impamvu yo kuririmba.

Ni indirimbo iryoheye amatwi kandi ikozwe mu buryo bugezweho buzwi nka live recording, aho amajwi n’ amashusho biba bifatirwa mu gihe kimwe kandi mu mwanya umwe. Amashusho yiyi ndirimbo yayobowe na Musinga, umugabo umaze guhindura byinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Iyi nimwe mu ndirimbo nyinshi zafashwe mu giterane cyiswe ‘Imana iratsinze live concert season 2’ iyi Korali ikora buri uko umwaka utashye.

Amwe mu mateka ya Korali Jehovah Jireh

Jehovah jireh choir ni Korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gasave, ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ikaba yaratangiye mu mwaka w1998, aho yatangiriye mu gishanga ahahoze hakorera ULK ubu hari ikigo cya secondaire Cyitwa Gloly Secondary school.

Iri tsinda ry’ abaririmbyi ryatangijwe n’abanyeshuri batandatu bigaga nimugoroba babarizwaga mu itsinda rikorera mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote bo muri kaminuza, icyo gihe ikaba yaritwaga Groupe de prière des étudiants pentecotistes universitaires(GPEPU) nyuma nayo yaje guhindura izina ikaba CEP (communautés des étudiants pentecotistes) mu mwaka wa 2000. 

Mu mwaka wa 2005, Perezida wari uyoboye CEP ULK Soir, Budigiri Herman, hamwe na bagenzi be bari bafatanyije umurimo barimo Kampayana J. de Dieu, baje kugira igitekerezo cyo gushaka izina rya ya groupe iririmba cyangwa Korali kugira ngo noneho ireke gukomeza kwitwa groupe ahubwo ibe Korali ifite izina kuko yarimo kugenda yaguka. 

Mu guhitamo iri izina ngo yagendeye ku magambo aboneka mu itang. 22:5-15. Kubikora gutyo rero nuko yibukaga amateka yaho batangiriye akareba naho bageze batarabona neza ikerecyezo bityo nkuko na hano muri iki gice, Abraham ajya gutamba Isaac nta kerecyezo yari afite cy’aho ari bukure igitambo nyuma ariko yaje kubwira umuhungu we ubwo yari amubajije igitambo amubwira ko uwiteka ari we uri bwishakire igitambo bisobanura ‘’Jehovahjireh’’. Ku bwe uwiteka yagombaga gushyiraho icyerekezo kugira ngo Korali ikomere mu mpande zose. Ni gutyo baje kwemeza ari benshi ko korali ihawe izina rya ‘’Jehovahjireh’’

Bafashe udupapuro dutandukanye turiho amazina atandukanye bari banditse harimo n’irya Jehovahjireh, ariko ngo bagenda biyambaza bakuru babo babanjirije mu murimo harimo ndetse na Prof. DUSHIMIRIMANA J. de Dieu  nibwo we ngo yabahitiyemo Jehovahjireh.

Uko babonaga indirimbo ngo baririmbaga iz’abandi ariko nyuma uwitwa Jacques Ntakira, araza akajya abahimbira indirimbo. Mu bibazo by’ingutu bitandukanye iyi groupe y’abaririmbyi yatangiranye, iby’ibanze byari imiririmbire,ibibazo byo kutigirira icyizere,ndetse byaje kuba bibi ubwo hari abari barangije bakaza kugenda bagasigara ari bane 4,ariko kubera ko bari bafite gahunda ihamye bakomeza gusenga Imana kugira ngo umurimo waguke.  Imana yaje kumva gusenga kwabo yagura iyi korali. Mu rwego rwo kwiyemeza bari bariyise “Ibyihare (Ikihare)”.

Kuri ubu iyi Korali imaze kwaguka kuko imaze kugira umuryango mugari kandi munini w’abayiririmbambo. Iyi Korali Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, “Umukwe araje”, “Tugufitiye icyizere Mana”, “Izahanagura amarira”, “Imana yaraduhamagaye”, “Kugira ifeza”, “Guma muri Yesu”, “Ingoma yawe”, “Intsinzi” n’izindi.

Related posts

Imiryango 100 itishoboye igiye guhabwa mutuelle de sante na Kwizera Charity Foundation

Editor

Choir Rangurura ya ADEPR Biryogo,Yashyize hanze amashusho yindirimbo bise “MUKRISTO”

Nyawe Lamberto

Akaliza Shimwa Gaella umwana muto ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera gukunda Israel Mbonyi no gufashwa n’indirimbo ze yasubiyemo indirimbo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi

Nyawe Lamberto

Leave a Comment