Korali Nebo Mountain yo mu itorero rya ADEPR ururembo rwa Nyagatare paroisse ya Kabarondo, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ibasobanurira igiterane kizamara icyumweru yateguye cyitwa Nebo Gospel Week kirimo ibiterane by’ububyutse n’ivugabutumwa ry’ibifatika rigamije kubaka imiryango. Iki giterane kizatangira tariki 20-25/8/2024 kikazabera ADEPR KABARONDO-RUTAGARA
Muri iki giterane kizamara icyumweru hazakorwamo ibikorwa bitandukanye nk’Amahugurwa y’Abubatse Ingo, Street evangelism harimo kugaburira no kuganiriza abana bo mumuhanda, gutanga amatungo magufi kubatishoboye Imiryango 50 ndetse n’urugendo rwo kurwanya amakimbirane mu ngo.
Batumiye abigisha batandukanye n’amakorali menshi harimo na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge n’abavugabutumwa nka Pasteur Desire Habyarimana n’umugore we
Aganira n’ikinyamakuru HolyRwanda.com Albert Hakirumukene Perezida wiyi korali Nebo Mountain yasabye abantu bose kuzitabira iki giterane kugira ngo bahure n’ibyiza Imana yabateguriye ndetse bumve n’ukuntu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ari ishingiro ry’umuryango mwiza.