Imwe muri Couple z’ abaramyi, zigezweho mu Rwanda Papy Clever n’ umugore we Dorcas bateguriye abakunzi babo igitaramo kizabera muri ‘Intare Conference Arena.’
Ni igitaramo kizaba taliki 10/11/2024,kikazaba ari ku cyumweru. umwihariko w’ igitaramo cya ‘Made in Heaven,’ nuko kwinjira bizaba ari Ubuntu kuri buri wese uzacyitabira, ikindi nuko ari igitaramo kizaba gishyushye bitewe n’uko Papy Clever n’ umufasha we Dorcas basanzwe ari abaramyi bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda,no hirya no hino ku isi.
Ikindi nuko ntarungu rizaba rihari, kubera ko muri iki gitaramo hatumiwemo umuhanzi Chryso Ndasingwa, ndetse n’ itsinda ry’ abaramyi b’ abanyabigwi ‘True Promises.’
Imiryango izaba ifunguye kuva saa munani(2:00),kugeza saa cyenda n’ igice (9:30) z’ umugoroba.
Tuzahurireyo!!!