Umufaransa Leny Yoro ku myaka cumi n’umunani ubu yamaze kumvikana na Manchester United kandi iyi kipe yanumvikanye n’ikipe uyu musore aturukamo ya LOSC Lille buri kimwe azatangwaho nta gisigaye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 nyakanga nibwo ibitangazamakuru byo ku mugabane w’Iburayi byatangazaga ko uyu myugariro w’umufaransa yamaze kwemerera Manchester United kuyisinyira kuri miriyoni 50 z’amayero zizongerwaho izindi 12 ku masezerano y’imyaka itanu aho azamugeza mumwaka wa 2029  akaba yahise afata rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’ubwongereza gukora ibizami by’ubuzima muri iyi kipe.
Leny Yoro yari ahanganiwe n’amakipe menshi ku mugabane w’Iburayi akomeye gusa we yifuzaga kuba yasinyira Real Madrid itarashyizemo ubushake bwinshi byatumye ahindura imitekerereze cyane ko Manchester United yo yamwerekaga ko imukeneye cyane, vuba aha aratangazwa nta gihindutse.