Iyi ndirimbo nshya ya Martin Mugisha yashyize hanze yayise Wankundiye Iki, ikaba ari indirimbo yavuye mu nzozi aryamye mugihe yari mu masengesho y’iminsi 3.
Martin Mugisha aganira na HolyRwanda.com yavuze ko ubutumwa yashakaga guha abantu ari ukubabwira guhora bibuka urukundo n’imbabazi Yesu yatugiriye ntakiguzi twatanze.
Amajwi yiyi ndirimbo yatunganijwe na Martin Mugisha ubwe usanzwe ari na producer agakorera no muri studio ye yitwa Ishusho yawe, amashusho yayo yatunganijwe na Director Sabey
Iyi ndirimbo wayisanga kuri youtube channel yitwa Mugisha Martin Official