Image default
Imikino

Mbappe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Madrid

Kylian Mbappe ubwo yageraga imbere y’abafana

Umukinnyi ukomoka mu Bufaransa w’imyaka 25 Kylian Mbappe Lottin kuri uyu wa 16 nyakanga 2024 mu ikipe ye nshya ya Real Madrid aherutse gusinyira amasezerano y’imyaka itanu akinira iyi kipe yamwerekanye ku mugaragaro imbere y’abafana.

Kuri uyu wa 16 nyakanga nibwo rurangiranwa Kylian Mbappe yerekanwe imbere y’imbaga y’abafana ba Real Madrid kuri stade Santiago bernabeu, abafana basaga ibihumbi mirongo inani Bose baguze amatike yo kuza kureba iyi mpano idasanzwe baguze mu ikipe ya Paris saint Germain yo mu Bufaransa yari amazemo imyaka itandatu kuva mu mwaka wa 2018.

Uyu mukinnyi aciye agahigo ko kuba yakiriwe n’abafana nk’abaje kwakira Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2009 bakaba banahuriye kuri nomero bakirijwe Aho Bose bahawe nomero 9, Mbappe yavuze ko Ari inzozi zibaye impamo kuri we kuko yahoraga arota gukinira iyi kipe ya mbere ku isi.

Related posts

True Promises Ministries yateguje igitaramo gikomeye yise “True Worship Live Concert”

Nyawe Lamberto

Service za Lautaro zikomeje kunyura Inter Milan

Mugisha Alpha

Ni ibitangaza gusa ku masezerano Chelsea iri guha abakinnyi bayo

Mugisha Alpha

Leave a Comment