Umuramyi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Rugaruza Merci uzwi nka Merci Pianist kuri uyu wa gatatu taliki 08/01/2025, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise “Mema ya Milele” ikubiyemo amagambo yo gutabara no gukomera kw’ Imana.
Mema ya Milele, ni ndirimbo ya kabiri ashyize hanze nyuma yiyitwa ‘Edeni Nshya. amashusho yiyi ndirimbo yakozwe na Director Musinga, naho amajwi atunganywa na Mugisha Pro.
Iyi ndirimbo, ikubiyemo amagambo agira ati”
imemweka bwana mbele yangu daima kwa kuwa yuko kuumeni kwangu.
Kwa hio moyo wangu Unafurahi najua sitaondoshwa
Utanijulisha njia ya uzima, mbele za uso wako ziko Furaha Tele na amani.
Na katika mkono wako wa kuume Mna mema ya milele
Nimemwambia bwana,,
ndiwe bwana wangu
sina wema Ila utokao kwako
Nabwiye uwiteka nti niwe mwami wanjye ntawundi mugisha mfite uretse Yesu.
Usibye kuba ari umuhanga mu gucuranga Piano,Merci Pianist kandi yamamaye cyane mu ndirimbo Ameniweka Huru Kweli, yakoranye na Papy Clever&Dorcas dore ko ari nabo bahanzi afata nk’ abashyize itafari rikomeye cyane mu kubaka umuziki we.
Rugaruza Merci [Merci Pianist] avuka mu muryango w’abana bane; umukobwa umwe n’abahungu batatu, akaba ari we muhungu mukuru. Atuye i Kigali – Kabeza, ariko umuryango we ubu ubarizwa mu Karere ka Ngoma ahitwa i Kibungo. Ni umusore usengera muri Shekinah Revival Church i Ndera, umushumba we akaba yitwa Pastor Jane Bisangwa.
Urukundo rwo gucuranga Piano ntabwo ruri kure y’ibyo yize mu ishuri dore ko mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na mudasobwa (Computer Science). Yaminuje mu mwaka wa 2022 muri UTB (yahoze ari RTUC), akaba yarakurikiranye “Transport and Logistics Management”.