Image default
Imikino

Micheal Owen yavuze uko abona urutonde rwa Premier league igiye gutangira

Uyu munyabigwi w’umwongereza wakanyujijeho mu makipe nka Liverpool,Real Madrid,Newcastle United na Manchester United usigaye ukorera ibitangazamakuru nka BT sport na BBC yatangaje amakipe we aha amahirwe yo kuza muri enye nziza muri shampiyona y’abongereza igiye gutangira ya 2024/2025.

Owen yavuze ko ikipe izaza kumwanya wa mbere Ari Arsenal yabaye iya kabiri mu myaka ibiri ishize,avuga ko izakurikirwa na Liverpool yo yabaye iya gatatu muri shampiyona ishize,ashyira ku mwanya wa gatatu Aston villa yabaye iya kane mu mwaka ushize w’imikino ashyira ikipe ya Manchester city ku mwanya wa kane ko ariwo izazaho muri ino shampiyona igiye kuza.

Micheal Owen afite Ballon D’Or mu mwaka wa 2001.

Micheal Owen niwe mwongereza uheruka gutwara umupira wa zahabu uzwi nka Ballon D’Or kuko yayitwaye mu mwaka wa 2001 ubwo yakiniraga ikipe ya Liverpool yakiniye kuva mu mwaka wa 1996 akayivamo mu mwaka wa 2004 ajya muri Real Madrid.

Related posts

Ibihe byiza kuri Haaland biri kwiyongera umunsi ku wundi

Mugisha Alpha

Dovbyk ibitego abishyiriye De Rossi

Mugisha Alpha

Ikipe ya APR FC yatandukanye n’umukinnyi Ndikumana Danny

Mugisha Alpha

Leave a Comment