Image default
Imikino

Morocco yandagaje Misiri bikomeye muri Olympic games

Ikipe y’igihugu ya Morocco y’umupira w’amaguru yatsinze igihugu cya Misiri mu mikino ya Olempike iri kubera mu gihugu cy’Ubufaransa ku mukino bakinaga bahatanira umwanya wa gatatu.

Ni umukino ibi bihugu byakinaga nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Morocco isezerewe na Esipanye naho igihugu cya Misiri gisezererwa n’abafaransa ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu kuri kimwe naho Morocco ikaba yaratsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe na Esipanye, nyuma y’uko ibi bihugu bisezerewe muri kimwe cya kabiri bakiniye umwanya wa gatatu Morocco inyagira Misiri ibitego bitandatu ku busa batsinzwe na Sofian Rahimi watsinzemo ibitego bibiri,A.Ezzalzouri, El Khannouss, A. Nakach, na Achraf Hakimi ukinira ikipe ya Paris saint Germain yo mu Bufaransa.

Imikino ya Olympic ubusanzwe ikinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka makumyabiri n’itatu ariko hamerererwa abandi batatu bayirengeje mu rwego rwo gutanga ubunararibonye muri barumuna babo.

Related posts

Impano ya Arsenal yahageze

Mugisha Alpha

Boetius ubu ni umukinnyi wahamya gukomera kw’Imana

Mugisha Alpha

Justin Kruivert mu nzu y’abandi banyabigwi

Mugisha Alpha

Leave a Comment