Ni ibihembo bahawe kuwa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 mu mujyi wa Kigali kuri Kigali Golf Resort & Villas ahari hateraniye abayobozi bashinzwe Abakozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda bahuriye hamwe ngo baganire kuguteza imbere ubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi aho bakorera muri gahunda yitwa people matters kigali rwanda yatangijwe na Murenzi Steven
Murenzi Steven watangije People Matters Kigali Rwanda yasabye abayobozi babakozi kwita kubuzima bw’abakozi cyane cyane bwo mu mutwe, ubuzima bw’ikigo bakorera ndetse no kwita kubuzima bw’igihugu muri rusange.
Niba bigaragara ko abantu bari mukigero cyo gukora, abarenga 80% bahura ni ibibazo bya stress iringaniye ndetse 30% bo bakaba baragize stress iri hejuru. nukuvuga ngo ibi bikora kumusaruro w’abo bakozi. Gukumira ibi bibazo wita kukunonaza akazi ni inshingano z’abakozi, gushyiraho uburyo bw’ibiganiro ndetse bitume buri mukozi yiyumva mukazi ndetse akisanzurana n’abo bakorana, gutoza no gufasha abakozi mugukora imyitozo ngorora mubiri… ibi byose byatuma hirindwa indwara zijyanye ni imitekerereze.
Yasabye kandi gushyiraho uburyo bwo gufasha abahuye ni iki kibazo badatereranwa kandi bakakirwa mubandi. Ibi byose bituma abakozi bagubwa neza kandi bagatanga umusaruro baba bitezwemo kandi ni igihugu kigatera imbere
HODARI Jean Chrysostome Umuyobozi wa Sanlam Allianz ikigo cyita kubwishingizi bw’ubuzima cyateye inkunga iki gikorwa yavuze ko yishimiye iki gikorwa kandi bazakomeza kugishyigikira anasaba ibigo kubagana bakabafasha gushinganisha ubuzima bw’abakozi babo n’imiryango yabo kuko bituma bakora neza n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe butekanye
Muri iki gikorwa hashimiwe ibigo bya MTN-NCBA-BNR na RRA bita kubuzima bwo mumutwe bwabakozi babo, abayobozi bari bahagarariye ibi bigo bakaba batangaje ko bishimiye ibi bihembo kandi bagiye kurushaho kwita kubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi babo kuko iyo bitaweho bizamura umusaruro w’ikigo n’imibereho myiza y’abakozi