Image default
Imikino

Muhozi Fred mu mwambaro mushya w’ikipe ikomeye

Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport ubu yamaze kumvikana n’ikipe y’igipolisi cy’urwanda Police FC kuyikinira mu mwaka w’imikino ugiye gutangira mu kwezi gutaha mwa munani.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport mu myaka ibiri ishize kuko yaje muri Kiyovu mu mwaka w’imikino wa 2022/2023 ayikinira n’umwaka w’imikino ushize, kuri uyu wa 24, nyakanga akaba yumvikanye na Police FC kuyikinira ubu akaba bivugwa ko yerekeje mu gihugu cya Uganda na bagenzi be bakinira Police bose mu mwiherero bafitemo n’imikino muri iki gihugu

Uyu mukinnyi aje mu ikipe ya Police FC mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi bwayo cyane ko izakenera abakinnyi benshi mu mikino nyafurika izahagarariramo igihugu ya CAF confederations cup 2024/2025.

Related posts

Justin Kruivert mu nzu y’abandi banyabigwi

Mugisha Alpha

Umukinnyi wa Real Madrid n’umukunzi we biyeguriye Imana

Mugisha Alpha

Umuhungu w’umunyabigwi Zinedine Zidane mu byifuzo by’indi kipe

Mugisha Alpha

Leave a Comment