Image default
Imikino

Mukura imyiteguro iyigeze kure

Ikipe ya Mukura Victory Sport ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda iherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka huye ikomeje kugura inerekana abakinnyi bashya izifashisha mu mwaka w’imikino ugiye gutangira wa 2024/2025.

Iyi kipe iri no gutegura ibirori yise Mukura day Aho bivugwa ko izanakina na Rayon sport kuri uwo munsi utaremezwa neza,kuri uyu wa 5,kanama nibwo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram yerekanye abakinnyi bashya babiri yasinyishije aribo Irumva Justin w’umunyarwanda ukina asatira izamu anyuze ku ruhande na Alonso Bitchoka w’umunyamahanga ukina mu bwugarizi bwo hagati.

Iyi kipe yasinyishije Irumva Justin amasezerano y’imyaka ibiri akaba azamugeza mu mwaka wa 2026 naho Alonso Bitchoka akaba yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe uzamugeza mu mpeshyi ya 2025 bakinira iyi kipe yambara umukara n’umuhondo.

Related posts

Sterling yateye intambwe nziza yo kwegera Imana

Mugisha Alpha

Waba waramenye se ko bakiniyeho ikipe imwe?

Mugisha Alpha

Amakipe APR FC na Police FC zatomboye mu mikino zizahagarariramo igihugu ku mugabane wa Afurika

Mugisha Alpha

Leave a Comment