Image default
Imikino

Muri Esipanye umufana yakatiwe umwaka azira irondaruhu

Umufana w’ikipe ya UD Mallorca yo mukiciro cya mbere muri esipanye yakatiwe umwaka nyuma yo kwibasira abakinnyi babiri b’abirabura abaziza uko baremwe ubwo babaga bari gukina n’ikipe afana.

Amakuru dekesha ibinyamakuru bikomeye k’umugabane w’uburayi ndetse n’ikipe ya Real Madrid nk’uwatanze ikirego cy’uyu mufana mu rukiko rwo mu mugi wa Mallorca rwa Palma de Mallorca baregamo uyu mufana watutse rutahizamu wa Real Madrid Vinicius Junior ku mukino wabaye ku italiki ya 5,gashyantare 2023 ubwo ikipe ya Mallorca na Real Madrid uyu mufana yibasira Vinicius bikomeye kandi uyu mufana yanagaragaye yibasira Samuel Chukwueze wakiniraga Villarreal ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Ikipe ya Real Madrid yakomeje ivuga ko Ari ikirego cya gatatu kijyanye n’irondaruhu ku bakinnyi ba Real Madrid mu mezi macye cyane ashize, so n’iyi kipe gusa ifite abakinnyi bibasirwa iki kibazo cyazonze benshi bakina muri Esipanye bafite uruhu rwirabura n’ubwo badasiba kubirwanya gusa benshi bizera ko bizagera aho bikabanuka.

Related posts

Icyihishe inyuma y’igenda ry’inkingi ya mwamba mu gukomera kwa Arsenal tubona ubu.

Mugisha Alpha

Umuramyi Nkomezi Alexis yongeye kuvuga ukwera kw’Imana mu ndirimbo nshya yitwa Ur’Uwera

Editor

Ibibaye ku Bafaransa bibazwe nde?

Mugisha Alpha

Leave a Comment