
Umunya Brazil Neymar da Santos Junior w’imyaka mirongo itatu n’ibiri nyuma y’imyaka isaga cumi n’ibiri yasubiye mu gihugu cye gukinira ikipe we avuga ko yamugejeje aho ari kuri ubu ariyo Santos FC yakuriyemo iherereye mu gace ka Vila Bermilo.

Neymar wakuriye muri iyi kipe ya Santos FC yaje kuyivamo mu mwaka wa 2013 yerekeza muri FC Barcelona ayifasha kwegukana ibikombe byinshi harimo na UEFA champions league ya 2015, aza kwerekeza mu ikipe ya Paris saint Germain mu mwaka wa 2017 kuri miliyoni 222 ayifasha gutwara ibikombe byinshi n’ubwo baje gutsindirwa kuri finali ya 2020 ya UEFA champions league, Neymar yaje gutandukana na Paris saint Germain yerekeza muri Al Hilal yo muri Saudi Arabia mu mwaka wa 2023 atwarana nayo ibikombe bigera kuri bitanu akaba yatandukanye nayo ku bwumvikane.

Uyu mukinnyi wari mu bahembwa agatubutse ku isi akaba anihariye agahigo nk’uwaguzwe amafaranga menshi ku isi ubwo yavaga mu ikipe ya Barcelona ajya muri Paris saint Germain mu mwaka wa 2017, yemeye gusubira mu ikipe yakuriyemo nyuma y’uko atangaje ko agomba guhagararira igihugu cye mu gikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze ubumwe z’amerika.