Image default
Imikino

Ni byinshi bituma Sergio Ramos akomeza gutangaza benshi

Myugariro ukomoka mu gihugu cya Esipanye Sergio Ramos Garcia w’imyaka mirongo itatu n’umunani wamenyekanye mu makipe nka Real Madrid, Paris saint Germain n’ikipe y’igihugu cye cya Esipanye yaraye abonye ikarita itukura mu ikipe nshya aherutse gusinyira.

Uyu mugabo wakuriye mu ikipe ya FC Seville akaza kwerekeza muri Real Madrid mu mwaka wa 2005 yavuyemo mu mwaka wa 2021 yerekeza muri Paris saint Germain mu Bufaransa Aho yaje kuyivamo nayo mu mwaka wa 2024 asubira muri Seville mu rwego two kubahiriza isezerano yari yarahaye iyi kipe, nyuma yo gutandukana nayo mu mwaka ushize nta kipe yari afite kugeza mu kwezi gushize kwa mbere asinyira FC Monterrey yo muri Mexico aho yaje no kubonamo ikarita itukura ubwo ikipe ya Monterrey ikinamo Ramos yatsindaga.

Hari mu mukino wabaye ku munsi w’ejo aho uyu myugariro yabonaga ikarita itukura ku munota wa 92 ubwo ikipe ye yari iyoboye umukino yakinaga na Pumas Unam ku bitego bitatu kuri kimwe, iyi karita yuzurizaga uyu mugabo amakarita atukura mirongo itatu mu mikino igihumbi n’umwe akinnye nk’uwabigize umwuga.

Related posts

Umuramyi Nkomezi Alexis yongeye kuvuga ukwera kw’Imana mu ndirimbo nshya yitwa Ur’Uwera

Editor

Ubudage bwashimiye abakinnyi baherutse gusezera

Mugisha Alpha

Ibibaye ku Bafaransa bibazwe nde?

Mugisha Alpha

Leave a Comment