Umukinnyi w’umunyarwanda usanzwe ukinira Rayon sport n’ikipe y’igihugu amavubi Nsabimana Aimable yasinye amasezerano mashya mu ikipe yari amazemo umwaka ya Rayon sport yerekejemo avuye mu ikipe ya Kiyovu Sport.
Amakuru iyi kipe yatangarije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko uyu mukinnyi yakiniye amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda harimo nka APR FC, Kiyovu Sc, Police FC na Rayon sport akinira kuri ubu akaba yongereye amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2026
Uyu mukinnyi ni umwe muri ba myugariro b’abanyarwanda Rayon sport ivuga ko bayikiniye neza bityo ibona akwiriye amasezerano atuma bakomezanya mumyaka ibiri iri imbere.