Image default
Imikino

Nyuma y’imikino ibiri gusa ubwoba ni bwose ku barayon

Ikipe ya Rayon sport FC nyuma yo kunganya umukino w’uyu munsi wabahuje n’ikipe y’amagaju abafana bababaye cyane, baterwa ubwoba n’umukino uzakurikiraho.

Ikipe y’amagaju yishimira igitego yari yishyuye Rayon.

Ni mu mukino wabereye kuri Kigali Pele-stadium i nyamirambo kuri uyu wa 23, kanama aho uyu mukino watangiye ku isaha ya sa cyenda z’amanywa hagati ya Rayon sport n’amagaju nk’umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’urwanda ikipe zombi zinganga ibitego bibiri ku bindi, ibitego bya Rwayon Sport byatsinzwe na Nsabimana Aimable na Adama Bagayogo naho iby’amagaju byazaga byishyura burikimwe Rayon yatsindaga harimo n’icya Iragire Saidi wabaye muri Rayon.

Nsabimana Aimable ubwo yishimiraga igitego.

Abafana ba Rayon Sport bo ntibatinye kwerekana ko bababajwe n’uburyo ikipe yabo inganyije imikino ibiri yose kandi bazakurikizaho ikipe ya APR FC ifite ibirarane bibiri, bivuzeko ikipe ya Rayon nitsindwa na APR hanyuma APR ikanatsinda ibirarane byayo byose izarusha Rayon amanota bizagorana gukuramo.

Related posts

Undi mwaka wiyongereye ku yo Modric akiniye Real Madrid

Mugisha Alpha

Amakuru meza kuri Manchester United

Mugisha Alpha

Sterling yateye intambwe nziza yo kwegera Imana

Mugisha Alpha

Leave a Comment