Hope Promise ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu akaba atanga icyizere muri muzika nyarwanda binyuze mu buhanga bw’ imyandikire n’ijwi rye riryoheye amatwi.
Uyu muramyi, nyuma yo gutererwa ivi,kwambikwa Impeta y’urukundo no gufatirwa Irembo, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise “Ntakinanira Imana” ikubiyemo amagambo yo gushimangira imirimo itangaje Uwiteka yakoze.
“Ntakinanira Imana” ni ndirimbo yageneye abakunzi be mu gihe akomeje kwitegura ubukwe nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo rutajegajega no gufata Irembo Aho iyi mihango yose yabaye le 30/11/2024.
Bikaba byitezwe ko ubukwe bwa Hope Promise na Levis Rukundo umusore wamwihebeye buzaba muri uyu mwaka wa 2025 ku itariki itarashyirwa ahagaragara.
Iyi mihango yabereye ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Zambia, aho uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yavukiye akaba ari ho uyu musore atuye
Indirimbo “Ntakinanira Imana” yanditswe na Hope ubwe agamije gushishikariza abasenga Imana gushikama ku masererano bagategereza ibisubizo byabo mu kwizera kabone n’ubwo baba nta kimenyetso cy’ibisubuzo babona. Hope ati”Ndashaka kubabwira ko nta kintu kidashoboka ku Mana. Mu gihe gikwiye, kandi no mu gihe cyashyizweho n’Uwiteka araza kuzuza ibyo wasengeraga.”
Yaboneyeho guhumuriza abihebye ati: “Abacitse intege nyamuneka mwihangane Imana izabigenza neza”