Ev.Eliane Niyongira uba mu bubirigi yasohoye indirimbo”Ibihamya”!.Iyi nkuru iranurira abakunzi b’uyu muvugabutumwa uri mu bakunzwe cyane bitewe n’ubuhamya bwe bwuzuye ibihamya.
Ni indirimbo yashyizwe ku muyoboro we wa YouTube witwa INEZAB.TV.Ev Eliane kuri uyu wa gatanu.
Iyi ndirimbo yanyeganyeje umutima wa Aline Gahongayire uri mu bayisangije abandi ku ikubitiro igira iti” Njye ndi ubuhamya w’ibyo Imana yakoze,mfite ibihamya bw’ibyo yakoze,ndabihamya!!
Mu nyikurizo agira ati”Haribyo yankoreye umutima wanjye utazibagirwa,hari ibyo yankoreye umutima wanjye utazibagirwa.
Iyi ndirimbo benshi bakaba bayifashe nk’ishimwe ridudubiza umutima ry’uyu muvugabutumwa wamaze gufata ubutarekura imitima ya benshi .
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo”Ibihamya”,Ev Eliane Niyonagira yaganiriye na Holyrwanda.Abajijwe ku butumwa bukubiye mu ndirimbo “Ibihamya”,Yagize ati”
Nashakaga gutanga ubutumwa bw’uko Imana igikora .Yakomeje agira ati”abantu benshi bajya bibaza ko ibitangaza byari ibya kera ariko nuyu munsi biracyakorwa ndi igihamya, umwana wanjye ni igihamya bityo mfite IBIHAMYA.
Nyuma yo kumva iyi ndirimbo irimo amagambo akomeye,umunyamakuru wa Holyrwanda yamubajije umwe mu misozi irumbaraye Imana Yaba yarahiritse bikamubera imvano yo kuyiririmbira.Yagize ati”Imisozi ni myinshi,ariko Imana yasubije ubuzima inshuro zirenze ebyiri ngiye gupfa,yankirije umwana cancel abaganga bamaze kuduhakanira ko atazabaho.Yunzemo ati”Uyu ni nawo musozi wongeye kunsunikira mu Mpano yo kuririmba kuko ubundi nazandikaga nkazitanga ku bandi ,numvaga ko ijwi ryajye ritavamo umuhanzi!
Evangeliste Eliane Niyonagira kuri ubu utuye I Bruxelles mu Bubirigi ni umwe mu bantu Kristo yafatishije umugozi kuva mu bwana bwe.
Nyuma yo kwakira agakiza mu mwaka wa 2008 mu kwezi Kwa gatatu,kuri ubu Asengera mu itorero rya Zion tample mu bubirigi.Ni umunyarwandakazi wavukiye mu nkambi z’abanyarwanda I Burundi ahitwa Mishiha.
Kuva mu bwana bwe yaririmbaga mu ma chorale atandukanye nkiyitwa ‘Intwari za Yesu mu Gatsata aho bitaga kwa Mutanzaniya (assemble de Dieu), Musingi ya Restoration church kimisagara, Umucyo choir kw’ishuri yigagaho na Blessing choir mu Iriba ry’Agakiza ubu nkaba ndirimba muri Asaph Bruxelle akaba yaratangiye kuririmba ku giti cyanjye mu mwaka wa 2014 aho yakoze indirimbo nyitanga kuri radio ariko ntiyamenyekana birangira inaburiwe irengero . Yavuze ibi byamuciye intege ariko mu mpera z’ umwaka wa 2023 yaje kumva umutima Wenda guturitswa n’inganzo imurimo. Kuri ubu amaze gukora indirimbo 3 mu buryo bw’amajwi . Ku ikubitiro akaba yasohoye iyitwa IBIHAMYA akaba ateganya gusohora izindi zirimo AMASHIMWE NA WITINYA YAKOBO mu minsi ya vuba.