Ikipe ya Manchester united yo mu Bwongereza biravugwa ko stade yayo Old Trafford igiye kuyivugurura ikanayagura mu bunini n’ubushobozi bw’abantu yakiraga.
Mu makuru dukura mu bitangazamakuru by’iburayi byanditse ko ikipe ya Manchester United igiye kwagura stade yayo ariyo Old Trafford ikava ku kwakira ibihumbi mirongo irindwi na bine ikajya ku bihumbi ijana, iyi stade nshya ikaba iteganyijwe kuba yakuzura mu myaka itandatu iri imbere itwaye billion esheshatu z’amayero.
Iki gitekerezo cyo kuvugurura iyi stade ya Man U cyaje nyuma y’uko iyi kipe iguzwemo imigabane ingana na 27 kw’ijana na Sir Jim Ratcliffe uhagarariye Sosiyete izwi nka INEOS, bakaba barasanze ngo iyi stade idakwiriye ikipe y’ubukombe nka Manchester United.