Umuramyi Prosper Nkomezi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, unaherutse gukora igitaramo yamurikiyemo album ebyiri agiye gukora igitaramo mu gihugu cya Uganda.
Prosper iki gitaramo mukugitegura yafashijwe na JIA PROMOTIONS akaba azagikorera mu mujyi wa Kampala muri The Plaza Auditorium tariki 7 nyakanga 2024 guhera saa kumi z’umugoroba.
Prosper Nkomezi abinyujije kuri Instagram ye yagize ati “Hello Kampala, see you on 7th of July, 2024 ugenekereje mu kinyarwanda yavuze ngo Muraho Kampala, tuzahure tariki 7 Nyakanga 2024.
Amatike yo kwinjira muri Iki gitaramo uri kuyagura mbere y’igitaramo Silver iri kugura ibihumbi 20, Platinum iri kugura ibihumbi 30, gold iri kugura ibihumbi 50, ameza y’abanyacyubahiro (Vip Table) ari kugura ibihumbi 50.
Prosper Nkomezi yatangaje ko uwashaka ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0703236846 & 0773236846
Ubwo Prosper Nkomezi aheruka gukora igitaramo tariki 12 Gicurasi 2024, hagaragayemo itsinda ry’abakunzi be n’indirimbo ze bateze imodoka baturuka mu gihugu cya Uganda I Kampala baje kumushyigikira.