Ntabwo haciye igihe kinini wumvise umubatizo wabatirijwemo abantu benshi, muri bo harimo na DJ Brianne Gateka.
Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024 mibwo habaye undi mubatizo w’abantu 21 barimo na Itangishaka James [Mwiza Cyane] umaze kumenyekana cyane mu bijyanye no gucungira ibyamamare byinshi umutekano, aho ari we murinzi wa Alliah Cool.
Itorero Elayono Pentecost Church riyobowe na Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe, rikomeje gushimangira ishyirwa mu bikorwa by’ intego ya Yesu Kristo yo kugarura izazimiye mu rwego rwo kuzana Benshi ku Mana
Uyu mushumba mukuru wiri torero niwe uri gukora ibi bikorwa by’umubatizo aho babikora mu masaha ya mugitondo abanziriza amateraniro aba kuri iri torero buri cyumweru.
Uretse kubatizwa mu mazi menshi, bamwe mu babatijwe bujujwe imbaraga z’umwuka wera no kuvuga indimi nshya, ndetse bagaragarwaho n’ ibindi bimenyetso by’imbaraga z’umwuka wera.
Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe, abajijwe imbamutima ze nk’umushumba mu kubona hari abantu bashya bakira Yesu Kristo bakanemera kubatizwa, yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana iri kumwe n’Itorero abereye Umushumba. Yakomeje agira ati “Ibi ni ibigaragaza ko Imana ituri imbere mu muhamagaro wayo kuri twe, bityo turashima Imana cyane yo yaduteye iteka yongera abakizwa buri munsi mu Itorero rya Elayono Pentecost Church.
Abajijwe niba hari icyo aba bizera bashya itorero ribateganyiriza kugira ngo bakomeze gukomerera mu byo bizeye, yagize ati “Yego kandi cyane. dufite gahunda yo gukurikirana cyane cyane aba bakristo bacu bashya, ariko muri rusange dukurikirana abakristo bacu, tubasura aho batuye kuko intego yacu aru kumenya ingingo z’itorero neza, tukamenya imibereho yabo ya buri munsi, kugirango tubashe gufatanya kwiteza imbere nk’itorero.”
Uyu mushumba abajijwe impamvu mu bari kubatizwa hari kugaragaramo amazina azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda(Aba Stars ) maze atangaza ko ntaruhare rudasanzwe we abigiramo ahubwo ko ari Imana ibikora. Mu ijwi rituje ati:”Twebwe tubwiriza ubutumwa bwiza muri rusange nuko uwo bukozeho niwe uza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza kandi n’abamazina azwi nabo ni abantu nk’abandi Imana ikunda ndetse ishobora gukoramo inyungu nyinshi yo gukoresha amazina bafite bakabwiriza ubutumwa bwiza kuri bagenzi babo.
Yagize ati “Icyo twasabye ababatijwe ni ukumenya ko ari ingingo za Kristo kandi batari bonyine muri uru rugendo, tuzafatanya dushakira ingingo z’itorero imibereho myiza, kandi ibi bizakorwa muri rusange kubirebana n’ubuzima bwo mu Mwuka no mu mibiri bw’Ingingo z’itorero ryacu. Intego yacu, n’ukuvuga ubutumwa mu bikorwa, atari mu magambo gusa”.
Itangishaka James uzwi nka “Mwiza Cyane” umaze kumenyekana mu bijyanye no gucungira umutekano ibyamamare aho ari we murinzi wa Alliah Cool, yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza abatizwa mu mazi menshe. Muri Werurwe 2024 ni bwo uyu murinzi yashyize hanze ubutumwa bwo gushima Imana yamuhuje na Alliah Cool wamuhaye impano y’imodoka.
Itangishaka James wabatijwe mu mazi menshi akakira Yesu nk’ Umwami n’ Umukiza, abajijwe impamvu yaba yaratumye afata uyu mwanzuro yagize Ati: ”Umwanzuro nawufashe kubera ibintu Imana inkorera, bityo nasanze nta kindi nayiha gisumbyeho uretse gukizwa nkakira Yesu Kristo nk’ Umwami n’ umukiza mu buzima bwanjye.”
Ubusanzwe Itorero rya Elayono Pentecost Church riherereye mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga hafi y’urwibutso, ho mu mujyi wa Kigali.