Image default
Imikino

Ruben Amorim yageze i Manchester

Kuri uyu wa 11, ugushyingo nibwo umutoza Ruben Amorim w’imyaka 39 ukomoka muri Portugal uherutse gusinya amasezerano muri iyi kipe yageze mu mugi wa Manchester aho aje gutangira akazi ke nk’umutoza mukuru muri iyi kipe imwizeye nk’ugiye guhindura byinsh.

Uyu mugabo yageze ku kibuga cy’imyitozo hazwi nka Carrington mu masaha ya mugitondo aho yari ari kumwe n’abamwingiriza barimo Carlos Fernandes, Adélio Cândido, Emanuel Ferro, Jorge Vital and Carlos Barreira bombi bakoranaga mu ikipe ya Sporting Lisbon yo muri Portugal asize ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 33  mu mikino cumi n’umwe bivuze ko nta mukino yatsinzwe cyangwa ngo agire uwo anganya yombi yayitsinze.

Uyu mugabo nyuma yo gusezerwaho mu gahinda kenshi n’amarira y’ibyishimo ku bafana n’abakunzi b’iyi kipe akaba yatangaje ko yishimiye kandi yiteguye urugendo rushya nubwo rutandukanye n’urwo yari arimo mu gihugu cya Portugal.

Related posts

Ubufaransa bugiye kumukumbura

Mugisha Alpha

Abasuwisi bashyize akadomo k’urugendo rw’abatariyani muri Euro 2024

Mugisha Alpha

CAF yatanze ibihembo ku bahagarariye Africa neza

Mugisha Alpha

Leave a Comment