Umukinnyi ukomoka hano mu Rwanda Rwatubyaye Abdul w’imyaka 27 uheruka gukinira ikipe ya Rayon Sport akaba aherutse gutandukana na FC Shkupi yo muri Macedonia mu minsi ishize ubu akaba yumvikanye n’indi kipe ikina mu kiciro cya mbere muri iki gihugu ariyo Brera Strumica FC.
Kuri uyu wa 11,nzeri nibwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo harimo na Instagram yatangaje uyu musore wari umaze umwaka umwe w’imikino muri Shkupi FC nayo yari yaragiyemo avuye muri Rayon sport ya hano mu Rwanda nayo yari ayimazemo imyaka ibiri akanatwarana nayo igikombe cy’igihugu cya hano mu Rwanda kizwi nk’igikombe cy’amahoro cya 2023.
Uyu musore wakiniye amakipe nk’isonga akerekeza muri APR FC akitwara neza cyane akaza gutungurana yerekeza muri Rayon mu mwaka wa 2016 we na mugenzi we Mukunzi Yannick afatwa nk’umwe muri ba myugariro beza b’abanyarwanda kuri ubu akaba amaze igihe atahagararira ikipe y’igihugu.