Image default
AmakuruImpamba y'ubuzimaINKURU WASOMA

Serge Iyamuremye yasohoye indirimbo nshya ‘SAA CYENDA’ igizwe n’ amagambo yo gushima Imana.

Umuhanzi Serge Iyamuremye yasohoye indirimbo nshya

Serge Iyamuremyi ni Umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda,kubera ibihangano bye byinshi by’ indirimbo zitandukanye yakoze, zagiye zikora ku mitima ya benshi.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 16/9, nibwo umuhanzi Serge Iyamuremye, uyashyize hanze indirimbo ‘Saa Cyenda,’ ikaba indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko n’ abakunzi be, bakunda ibihangano bye ndetse bagakurikira ibikorwa bye bya buri munsi. Ni indirimbo igizwe n’ amagambo ahimbaza Imana no gushimira Yesu Kristo wemeye kutwitangira, maze agapfira ibyaha by’ abantu.

Ari mubaramyi bakunzwe cyane hano mu Rwanda

Izina ryiyi ndirimbo (SAA CYENDA) rifitanye isano cyane n’ umusaraba wa Yesu ndetse n’ isaaha Umwami Kristo yatangiyeho, akaba ari nayo mpamvu iyi ndirimbo igwizwe n’ amagambo yo Gusingiza Imana no kuyishimira kubw’ Urukundo rwayo yakunze abanyabyaha, maze ikohereza Umwana wayo Kristo.

Ukoze urutonde rw’ abahanzi ba mbere baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ugashyira uyu muramyi mu myanya y’ inyuma waba ukoze ikosa rikomeye, kubera ibihangano yakoze kandi bifite izina riremereye hano mu Rwanda.

Biragoye kumushyira mu myanya y’ inyuma mu baramyi bo mu Rwanda

Serge Iyamuremye, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Yesu agarutse’ yakoranye na James & Daniella, ‘Biramvura’, ‘Urugendo’ yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi nyinshi zitandukanye kandi zatumye izina rye ritumbagira mu bicu.

Umva indirimbo nshya ya Serge Iyamuremye hano.

Related posts

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda mushya

Editor

Chance yateye imitoma umugabo we Pastor Ben ku isabukuru ye y’amavuko

Christian Abayisenga

Umunyarwenya Bijiyobija n’ Umuramyi Mutesi Derifins bashyize hanze amashusho y’ indirimbo bise “AMASHIMWE”

Christian Abayisenga

Leave a Comment