Uyu muramyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu gihugu cya Nigeria yamenyekanye nka Sinach ariko afite amazina ya Osinachi Kalu Okoro Egbu yageze I Kigali kuri uyu wa Kane mu masaha y’igitondo akaba yakiriwe mu cyubahiro n’abanyamuryango ba Women Foundation Ministries mu myambaro myiza yerekana icyubahiro kubakobwa n’abagore bo mu Rwanda.
Aje kwitabira igiterane mpuzamahanga ngarukamwaka cyitwa All Women Together gitegurwa na Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Migonne Kabera.
Sinach yakunzwe mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi zirimo I Know who I am na Way maker n’izindi akaba yaherukaga mu Rwanda umwaka washize wa 2023 aho yagiranye ibihe byiza nabari bitabiriye iki giterane harimo n’umufasha w’umukuru w’igihugu Madame Jeannette Kagame.
Iki giterane kiri kubera I Kigali muri Bk Arena guhera tariki 6-9/8/2024 kikaba kigeze kumunsi wacyo wa Gatatu. Ni kimwe mu biterane byiza kandi by’ingirakamaro umuntu yagakwiye kwitabira kuko abakitabiriye batanga ubuhamya ko cyababereye umugisha n’umusemburo w’impinduka nziza.
Igiterane kitabirwa n’abakobwa n’abagore iminsi ibanza noneho umunsi usoza abahungu n’abagabo nabo bemererwa kwitabira kugira ngo bashyigikire bashiki babo n’abagore babo.