Image default
Ubuzima

SOBANUKIRWA N’ITEGEKO RYA 333 RYO GUHANGANA N’INDWARA YO GUHANGAYIKA BIKABIJE

Itegeko rya 333 ni rimwe mu buryo buhuriweho bukoreshwa mu guhangana n’umuhangayiko,’anxiety.’ Akamaro karyo ni ugufasha umuntu gutuza akoresheje ibimukijije mu gihe ari guca mubintu birenze imitekerereze ye.

Iryo tegeko rikubiyemo kureba impande z’ahakuzengutse hanyuma:

  • Ukita amazina ibintu bitatu Bihari
  • Ukumva amajwi atatu ahari
  • Kuzenguruka, cyangwa gukora ku bintu bitatu nk’imbavu zawe cyangwa ibindi bintu biri aho ngaho.

Nubwo ntabushakashatsi buhamye kuri iki, hari abantu benshi bavuga ko iri tegeko rya 333 ari ingenzi cyane mu kuvura iyi ndwara yo guhangayika. Bishoboka ko kandi uyu atari umuti uhamye wayo ariko ni bumwe mu buryo bwihuse kandi butanga umusaruro.

Itegeko rya 333 ntabwo ari ari wo muti wasimbura indi isanzweho.Hari ubundi buryo bwinshi bukoreshwa wakoresha ugakira indwara yo guhangayika.

Bumwe muri  bwo ni ubu bukurikira:

  • Irengagize ibiri kuba: Kora ibishoboka byose ureke gutekereza ku bintu biri gutuma uhangayika, ukoreshe uburyo butandukanye bwo kwiyibagiza nko kumva indirimbo ukunda cyangwa gukora ikindi kintu kinanuura umubiri.
  • Gabanya ingano y’alcohol na caffeine ufata:

Ibi byombi bishobora gutuma urushaho guhangayika ndetse bikangiza uko wiyumva

  • Seka kandi cyane: Tera urwenya kandi useke bihagije
  • Ita ku buzima bwawe: Gerageza gusinzira bihagije kandi urye ifunguro rikwiye rikungahaye ku mbuto n’imboga.

Abantu benshi bahura n’ibibazo byo guhangayikagukabije, ni kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi. Hari abantu bahangayitswa n’akazi, ibibazo by’ubuzima, umuryango, ndetse n’urukundo.Iyo guhangayika byamaze kuba karande, bishobora kugira ingaruka no ku mikorere,ndetse no ku buzima muri rusange. Inkuru nziza nuko bivurwa bigakira. Wakwegera umuganga mu gihe ubundi buryo bwose wabugerageje bikanga.

https://www.healthline.com

Related posts

Choir Rangurura ya ADEPR Biryogo,Yashyize hanze amashusho yindirimbo bise “MUKRISTO”

Christian Abayisenga

Isi yaba Paradizo abantu bose batekereza neza! Ese hakorwa iki ngo tubigereho?

Christian Abayisenga

Abaramyi bakomeye mu Rwanda, Mbonyi,Chryso, Gaby,Tonzi, Aime,Bosco Nshuti, Nkomezi…bahuriye mu ndirimbo”TURAJE”igizwe n’ amagambo yo gushima Imana kuby’ Urwanda rumaze kugeraho.

Christian Abayisenga

Leave a Comment