Image default
Imikino

Sterling yateye intambwe nziza yo kwegera Imana

Umukinnyi ukina asatira aca ku mpande w’umwongereza Raheem sterling Shaquille w’imyaka 29 uherutse gusinyira ikipe ya Arsenal aturutse muri Chelsea zose zo mu Bwongereza hagaragaye amashusho ari kubatizwa nk’umukiristo aho atuye mu gihugu cy’ubwongereza.

Kuri uyu wa gatatu nibwo hasakaye amashusho n’amafoto agaragaza uyu musore ukomoka mu gihugu cya Jamaica ufite ubwenegihugu bw’abongereza abatizwa mu mazi menshi nk’icyemezo cyiza kuri we no guhamya ko yakiriye Yesu mu buzima bwe ndetse abakunzi be n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bakamenya ko akunda anubaha Imana.

Uyu mukinnyi abaye undi mu bakinnyi benshi bazwi bihebeye Imana no gusenga muri rusange nka Alisson Becker na Roberto firmino bose bakomoka muri Brazil bakaba basakaza ubutumwa bwiza nyuma yo guconga ruhago mu makipe yabo.

Related posts

Ni mateka ki Cole Palmer akoze ku myaka micye afite

Mugisha Alpha

Boetius ubu ni umukinnyi wahamya gukomera kw’Imana

Mugisha Alpha

Umutsinzi w’abarayon aragarutse

Mugisha Alpha

Leave a Comment