Image default
Indirimbo

Thacien Titus yasohoye indirimbo yashibutse k’urupfu rwa papa we asaba Imana kumukomeza.

Amashusho yafatiwe ahantu heza byatumye aza asa neza

Thacien Titus umuramyi wakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Aho ugejeje ukora,Mpisha mu mababa, uzaza ryari n’izindi nyinshi kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2024 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yashyize hanze indirimbo nshya yise Nkomeza.

Thacien Titus wasohoye indirimbo Nkomeza

Thacien aganira na HolyRwanda.com yavuze ko iyi ndirimbo yayihawe nyuma y’ibihe by’agahinda yararimo ko kubura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana, asaba Imana kumukomeza kuko yari yatentebutse.

Thacien yakunzwe mu ndirimo nyinshi zirimo Mpisha mu mababa

Yakomeje avuga ko umuhanzi ari ijwi ry’abandi yasabiraga n’abandi bose bababaye, baruhijwe ndetse batentebuwe n’ibibazo byo mu is ingo Imana ibakomeze

Muri iyi ndirimbo yumvikana asaba Imana kumukomeza no kujyana nawe kugira ngo atazagwa mu nzira kuko urugendo rumubanye rurerure kandi ibicantege bigwiriye, Inyuma ye  ahabona ingabo za Farawo naho imbere ye akahabona inyanja. Hirya no hino hakaba hari imisozi miremire

Iyi ndirimbo nshya ya Thacien ni indirimbo nziza wakumva igihe uri mubibazo,mu bigeragezo cyangwa mu rugendo rukomeye usaba Imana kugukomeza no kugendana nawe, ikaba ifite amajwi meza n’amashusho meza yayobowe na Sabey, wayisanga kuri youtube channel ye yitwa Thacien Titus

Related posts

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Christian Abayisenga

Mu ndirimbo nshya ya Aime Uwimana, yabwiye Imana ko mukubaho kwayo hari ubuzima ariho avoma ibimubeshaho

Christian Abayisenga

Israel Mbonyi ayoboye urutonde rw’indirimbo za gospel 5 zikunzwe mu kiganiro Holy Room cya Isibo TV

Editor

Leave a Comment