Ibi byabereye mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2025, bivugwa ko cyitabiriwe n’abagera ku bihumbi 7000. Muri iyo mbaga y’ababarirwa mu bihumbi bari biganjemo abafana n’abakunda uyu mugabo by’indani, abahanzi n’abandi batandukanye, yavuze amagambo akomeye na we ubwe atari azi ko ari buvuge, arushaho guhamya ko akunda Imana.
Yagaragaje ko mu mwaka utaha cyangwa ikindi gihe azongera gukora igitaramo, ashobora kuzaba ari kuririmba indirimbo ziramya Imana, bivuze ko yaba yarabaye umuhanzi wa Gospel. Yagize ati: “Ndatekereza ko hari icyo Imana ishaka kuzankoresha umunsi umwe ukwiriye. Ntimuzatungurwe umwaka utaha [2026], igihe nk’iki, tuje hano tuje kuramya Imana.”
Yakunze kubigarukaho cyane, dore ko na mbere y’igitaramo yabanje kujya mu rusengero kugira ngo ahasoreze umwaka, ndetse ahatangirire undi, nk’umukozi w’Imana, yabwiye abari mu rusengero ati: “Nagombaga kurangiriza umwaka ndi munzu y’Imana.
Yakomeje agita ati” jye nkunda Imana cyane ku buryo burenze urugero, kandi nzi ko igihe nikigera Imana izankoresha, kandi nzayikorera.” Yahereyeko aririmba indirimbo ye ya Gospel yise Ndaje, kandi nk’uko by’umvikana, nta bundi buryo azakoreramo Imana bitanyuze mu ndirimbo, cyane ko avuga ko azayikorera kandi asanzwe ayikorera.
Uyu muhanzi ari mu gitaramo, yumvaga ari amahirwe afite yo kubwira abo bantu bangana batyo ko bakwiriye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwabo. Yakoresheje ayo mahirwe neza arababwira ati: “Ngize amahirwe make nshobora kubona mu gihe kirekire, yo kubabwira ko Yesu ari Umwami n’Umukiza. Igihe gikwiriye, uzamwakire, kandi azakubera Umwami wawe kandi azaguha umugisha udasanzwe.”
Igitaramo cyari icyo gushimisha abantu, abaririmbira, na we ubwe ntiyari azi ko arabwiriza abacyitabiriye. Yagize ati “Aya magambo sinigeze nyateganya, sinigeze nyandika, anjemo nonaha. Ariko ndabinginze, mwese mugire igihe cyo kwegera Imana, kandi muzirikane ko Yesu ari inzira n’ukuri n’ubugingo.
Mugisha Benjamin Uzwi Nka The Ben Ni Muntu Ki?
Amazina yiswe n’ ababyeyi ni Mugisha Benjamin, ni umuhanzi ukundwa na benshi ukora injyana ya RnB na Pop, yavutse tariki ya 9 Mutarama 1988, avukira i Kampala muri Uganda.
Ni umwana wakabiri mu bana batandatu bavukana n’umuvandimwe wabarimo umuraperi Green P uri mubakomeye mu Rwanda wamamaye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gang.
Yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba akiri muto cyane afite hagati y’imyaka ine n’itanu, yaje kujya muri Korali kugeza ku myaka 18 y’amavuko, aho yahuriye n’abarimo umuhanzi Meddy na Producer Lick rick yewe na Nicolas.
Muri 2008 nibwo The Ben yashyize hanze indirimbo ye yambere ‘Amaso ku maso’, yongeraho nizindi nka ‘Uzabuza’ yakoranye na Riger, ‘Amahirwe ya nyuma’, ‘Zubeda’ yakoranye na Kamichi n’izindi.
Muri 2010, The Ben na Meddy bekeje muri leta zunze ubumwe za America bari bagiye kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe ‘Urugwiro Conference’, bahise bigumirayo baba ariho bakomereza umuziki wabo .
The Ben kuri ubu ni umuhanzi ufite Album ebyiri amaze kumurika zirimo ‘Amahirwe ya mbere’ ari nayo yamurikiye mu Rwanda, nyuma y’iyi album The Ben yamuritse indi Album ‘Ko nahindutse’ mu mwaka wa 2016.
Yashakanye na Miss Uwicyeza Pamela tariki ya 28 Ugushyingo 2020 aribwo batangiye kumenya ibyurukundo rwabo nyuma y’amashusho The Ben yarama gushyira kuri Instagram bari muri Zanzibar.
Tariki ya 31 Ukwakira 2022, The Ben na Pamela basezeranye imbere y’Amategeko.
Tari ya 15 Ukuboza 2023, The Ben yatanze inkwano mu muryango wa Pamela mu birori byabereye i Kabuga mu busitani bwa Jalia buherereye i Rusororo mu mujyi wa Kigali.
Tariki ya 23 Ukuboza 2023, nibwo bombi basezeranye umuhango wabereye kuri Eglise Vivante Rebero, ibirori bikomereza muri Convention Center.
Uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana, zirangajwe imbere n’iyo yakoranye na Dr. Tom Close yitwa Thank You, hamwe na Ndaje akunda kuririmba iyo ari mu rusengero.